BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Minisitiri Bayisenge yashenguwe n’urupfu rw’abana  batatu b’abavandimwe

Minisitiri Bayisenge yashenguwe n’urupfu rw’abana  batatu b’abavandimwe

admin
Last updated: October 26, 2022 10:44 am
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, Bayisenge Jeannette yashenguwe n’urupfu rw’abana batatu b’abavandimwe bahitanywe n’impanuka iheruka kuba mu mujyi wa Kigali.

Aba bana batatu bavukana bishwe n’ikamyo iheruka gukora impanuka mu mujyi wa Kigali

Ku wa 23 Ukwakira 2022, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro, Umudugudu w’Amizero, haheruka kubera impanuka ikomeyw yaguyemo abantu batandatu (6).

Abapfuye barimo shoferi w’iriya kamyo, n’abanyamaguru batanu (5). Hakomeretse abantu bane (4) barimo uwafashaga umushoferi (turn-boy) w’ikamyo, n’uwari utwaye ivatiri.

Mu bitabye Imana harimo abana batatu b’abavandimwe bakomoka mu Karere ka Rwamagana.

Ni Sikubwabo Joseph w’imyaka 15, Shami Sikubwayo Herve w’imyaka 13 na Racine Sikubwayo Honore w’imyaka 10.

Urupfu rw’aba bana rukomeje gushengura imitima ya benshi barimo na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, Bayisenge Jeannette.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter yafashe  mu muhongo umuryango w’abo bana ndetse n’ababuriye ababo muri iyo mpanuka.

Yagize ati “Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana batatu icyarimwe, ni n’igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange, kuko abana ari amizero y’Igihugu.

Umuryango Nyarwanda dufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n’ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda. Nimwihangane.”

Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana 3 icyarimwe, ni n'igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko abana ari amizero y’Igihugu.
Umuryango Nyarwanda dufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n'ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda. Nimwihangane. pic.twitter.com/EsehN66Ss7

— Bayisenge Jeannette, PhD (@BayisengeJn) October 25, 2022

 

Abanyamakuru, abahahanzi n’abandi bashenguwe n’uru rupfu…

Aisa Cyiza ukorera Royal Fm na we yagaragaje ko urupfu rw’abo bana rwamubabaje cyane asaba ku Mana ngo umuryango wabo ukomere.

Yagize ati “Imana yonyine niyo yo kubafasha kwakira aka gahinda, njye nabuze icyo mvuga gusa byose ni mu mugambi wayo.”

Aya magambo yayaherekesheje udutima tugaragaza umubabaro.

Hakizimana Jean Paul wandikira IGIHE kuri twitter Yagize ati “Uyu muryango Imana iwuhe kwihangana no gukomera kuko biragoye cyane gupfusha abana batatu gutya.”

Na we ayaherekesha udutima dutatu tugaragaza umubabaro.

Turatsinze Bright umunyamakuru wa RBA, kuri Twitter, yagize ati “Ntawabona icyo avuga birababaje cyane ni agahinda gakomeye imana ikomeze ababyeyi babo.”

Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Aline Gahongire nawe Yagize ati “Imana ni inyamphuhwe . ibi birababaza cyane. Nta kibabaza nko kubura umwana..Imana Ifashe umuryango usigaye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene, agaruka ku cyateye iyo mpanuka yagize ati “Ikamyo ya Howo ifite nimero iyiranga ya RAD 421E yamanukaga umuhanda uva ku Muhima ahazwi nko kuri Yamaha ijya ku Kinamba, yataye umuhanda ubwo yari igeze haruguru gato y’ikiraro cyo ku Kinamba cya mbere, aho yavuye mu muhanda umanuka Yamaha ujya Kinamba igwa mu muhanda wo hasi uva Nyabugogo. Amakuru avuga ko iyo kamyo yacitse feri bikayigora kugenzura umuvuduko yayo bityo igata umuhanda.”

UPDATE: I Kigali ikamyo ya Howo yataye umuhanda igonga abanyamaguru, 6 bahise bapfa

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • gatera says:
    October 26, 2022 at 12:05 pm

    Biteye ubwoba n’agahinda cyane.Leta irebe uko ifasha ababyeyi babo muli aka gahinda.Bitwibukije urupfu rwa Byamungu Livingstone nawe waguye muli accident hamwe n’abana be 4 bajyaga I Kampala,le 30/12/2018.Bavandimwe,Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

    Reply
  • Anonymous says:
    October 26, 2022 at 1:11 pm

    Mana we

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yamennye litiro zisaga 1700 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Mu bikorwa byo kurwanya ikora, ikwirikwiza n'ikoreshwa by'ibinyobwa bitemewe, Polisi ikorera mu…

Hongeye kwaduka imirwano hagati ya Thailand na Cambodia

Ingabo za Thailand zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero byo mu kirere ku…

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?