BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 5, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

admin
Last updated: March 5, 2026 1:44 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda ingaruka z’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yibutsa abatuye mu manegeka kwimuka.

Ibi Minisitiri Murasira yabigarutseho mu butumwa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatambukije ku mbuga nkoranyamba, kuri uyu wa Kane.

Minisitiri Murasira yavuze ko mu Rwanda hamaze iminsi hagwa imvura nyinshi, asaba Abanyarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza nk’inkuba n’inkangu.

Ati “Muri iki gihe turi kubona imvura iri kugwa ari nyinshi kandi byagiye binagaragazwa n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, birumvikana rero hari ingamba tugomba gufata tukaba tunamenyesha abantu ko kenshi mu Rwanda bitewe n’imiterere y’igihugu cyacu. Igihe cy’imvura ni bwo dukunze guhura n’ibiza kandi icyo gihe ibiza bikunze kugaragara ni ibijyanye n’inkuba, inkangu, imyuzure n’inkubi y’umuyaga hamwe na hamwe hari n’igihe tubona hagwa n’urubura.”

Yakomeje avuga ko ibi biza bigira ingaruka zitandukanye zirimo n’impfu z’abantu.

Ati “Bifite ingaruka bitera, igihombo kinini cyane ni ukwica abantu, gukomeretsa, gusenya inzu, cyangwa se bikangiza ibikorwaremezo yewe n’imyaka mu mirima, ibidukikije n’ibindi byose bishobora gutera igihombo bijyanye n’ubukungu, iterambere n’umutekano w’igihugu.”

Minisitiri Murasira yakomeje yibutsa abatuye mu manegeka kwimuka, ashimangira ko by’igihe kirekire hakomeje gufatwa ingamba zizatuma nta muntu uba ahashyira ubuzima bwe mu kaga.

Ati “N’iyo mpamvu rero tuba tuburira abaturage cyane cyane kuko ibiza bibera aho dutuye, tukabasaba ko na bo bakwiriye gufata ingamba zo kwirinda no gukumira ingaruka z’ibiza cyane cyane abatuye mu bishanga n’abatuye mu manegeka. Icyo twasaba aba bantu ni ukwimuka batarashyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko mu gihe kirekire ni ukureba ingamba zatuma bimuka burundu kuko ntabwo bashobora gutura ahantu hashobora gushyira ubuzima mu kaga.”

Minisitiri Murasira atanze uyu muburo nyuma y’iminsi mike ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) gitangaje ko mu ntangiriro za Werurwe 2026 guhera ku ya 1 – 10 Werurwe 2026, hateganyijwe imvura nyinshi, nk’uko byagenze muri Gashyantare.

Meteo Rwanda yavuze ko “mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na milimetero 120, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice, ndetse n’ubutaka bukaba bwaramaze gusoma bitewe n’imvura imaze iminsi igwa, tukaba kandi turi mu ntangiro z’igihembwe cy’itumba 2026.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda…

Koreya ya Ruguru yagerageje misile zo mu bwoko bwa cruise zirasa kure cyane

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yayoboye umuhango wo kugerageza…

Espagne ntiyumva impamvu yo gutera Iran

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yanenze cyane ibitero Leta Zunze Ubumwe…

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura…

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, iyobowe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

2 Min Read
Mu Rwanda

RED-Tabara yanyomoje Muyaya wavuze ko u Rwanda ari rwo rwayijyanye mu misozi miremire

3 Min Read
Mu Rwanda

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?