BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > MINEDUC yatangiye kugenzura ireme ry’uburezi mu mashuri ya Leta

MINEDUC yatangiye kugenzura ireme ry’uburezi mu mashuri ya Leta

admin
Last updated: October 18, 2022 6:25 pm
admin
Share
SHARE
MUHANGA: Minisiteri y’Uburezi binyuze mu bigo biyishamikiyeho, (REB na NESA) batangiye gukora igenzura mu Mashuri ya Leta hagamijwe kureba uko ireme ry’uburezi rihagaze.

Uhagarariye NESA Habiyambere Ildephonse asuhuza Abanyeshuri

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB)  Dr Mbarushimana Nelson, uhagarariye Ikigo gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA) Habiyambere Ildephonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga basuye ibigo 2 by’amashuri ya Leta kugira ngo bahuze amasomo ahatangirwa n’ireme ry’Uburezi bifuza.

Muri GS ya Kabgayi aba bayobozi babanje kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi,  harebwa imisanzu n’amafaranga y’ishuri ababyeyi batanga mu mashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Mbarushimana Nelson avuga ko  muri iki cyumweru cy’Uburezi batangiye, bazibanda ku myigishirize y’abarimu, Uburere abanyeshuri bahabwa, harimo ubwitabire bwabo umunsi ku munsi.

Mbarushimana avuga ko bagomba no gusuzuma ibikoni kugira ngo barebe  amafunguro abanyeshuri bafata.

Ati “Umuyobozi w’Ishuri agomba gucunga neza umutungo w’Ikigo, akanagenzura uko abarimu bigisha.”

Uyu Muyobozi avuga ko nibasoza igenzura bazahuza ibi byose kugira ngo barebe niba ireme ry’Uburezi ryuzuye.

Cyakora yavuze ko bazagenzura n’imbogamizi Ishuri rifite kugira ngo zigezwe kuri Minisiteri y’Uburezi.

Ati “Twasanze ubwitabire bw’abanyeshuri buri ku gipimo gishimishije, abana barahabwa ifunguro ryuzuye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, yibutsa abarezi ko bakwiriye gukundisha abana amasomo batanga.

Ati “Turasaba abarezi kugabanya umubare w’abana bata amashuri kuko umuntu wa mbere umenya ko umwana yasibye ari mwarimu.”

Yabasabye kandi kutihererana ibibazo ahubwo bagafatanya n’inzego z’ibanze kubikemura.

Izo nzego kandi zasabye Abarezi gukoresha ikoranabuhanga mu gihe bagiye gukora ubushakashatsi  mu mitegurire y’amasomo batanga.

Guverineri Kayitesi yavuze ko  mu Ntara y’Amajyepfo ubwitabire bw’abanyeshuri mu bigo bya Leta bugeze kuri 98,9%, utabariyemo  bo mu mwaka wa 1  ndetse ni uwa 4.

Ibizava mu igenzura ry’icyumweru cy’Uburezi  bizatangazwa rishoje.

Dr Mbarushimana yashimiye Ubuyobozi bw’Ishuri uko bita ku mirire y’abanyeshuri.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice mu batanze ibyokurya mu bigo by’amashuri
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Anonymous says:
    October 18, 2022 at 6:48 pm

    Byiza cyane pe

    Reply
  • Rukundo Felicien says:
    October 19, 2022 at 5:18 am

    Ndashimira ubuyobozi bwa, REB NESA ,Bwatekereje kumanuka bukatuba hafi byiza cne rwose gsa icyo mbona nuko abayobozi bibigo ndetse nabarezi baticaye Kandi bari gukorera kumihigo ” umwana kwisonga”

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?