Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwwrerane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone na Rashid Meredov Visi Perezida w’Inama y’Abaminisitiri akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turkmenistan
Mu butumwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yanyujije ku rukurata rwayo rwa X kuri uyu wa 16 Nyakanga 2025, yatangaje ko ibiganiro by’avmbayobozi bombi byibanze ku itangazo rihuriweho ritangiza ku mugaragaro umubano w’ibihugu byombi mu bya dipolomasi
Abayobozi bombi Kandi baganiriye ku nama ya 3 y’Umuryango w’Abibumbye yita ku bihugu bifite imbogamizi zituruka ku kudakora ku nyanja (LLDC), iteganyijwe kubera muri Turkmenistan kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 8 Kanama 2025.
Leta ya Turkmenistan yaboneyeho umwanya wo gutumira u Rwanda muri iyo nama izagaruka ku ngingo zitandukanye zigamije gukomeza gufasha ibyo bihugu kwimakaza n’ubutwererane hagati yabyo ndetse n’abaturanyi.
Ku wa 14 Nyakanga 2025, ni bwo u Rwanda na Turkmenistan byashyize umukono ku itangazo rihuriweho ritangiza umubano w’ibihugu byombi mu bya dipolomasi.
Muri iki gikorwa, u Rwanda rwari ruhagariwe na Ambasaderi w’u Rwanda Uhoraho mu Muryango w’Abibumbye ufite icyicaro i New York Martin Ngoga mu gihe Turkmenistan yari ihagarariwe n’Ambasaderi Uhoraho muri uyu Muryango Aksoltan Ataeva.