BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Min Mbabazi yasabye Urubyiruko  kutaba indorerezi ku Iterambere ry’Igihugu

Min Mbabazi yasabye Urubyiruko  kutaba indorerezi ku Iterambere ry’Igihugu

admin
Last updated: August 18, 2022 5:59 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rose Mary  yabwiye  abasaga 1000  bibumbiye mu Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Igihugu ko badakwiriye kuba indorerezi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda Leta ushyize imbere.

Urubyiruko Gatolika rusaga 1000 ruteraniye iMuhanga

Forumu y’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda y’iminsi 5 iri kubera mu Karere ka Muhanga. Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rose Mary  wari umushyitsi mukuru hamwe n’abandi banyacyubahiro, yabwiye Urubyiruko ko rugomba kwirinda kuba indorerezi  mu kwamagana ikibi kubera  ko iyo batacyirinze cyangwa ngo bakirinde bagenzi babo iyo kibayeho kigira ingaruka mbi muri  Sosiyete batuyemo.

Mbabazi yavuze ko hari bamwe mu rubyiruko bigira bantibindeba, bakishora mu biyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zibangiriza ubuzima.

Yagize ati: “Ubuzima dufite niyo mpano Imana yaduhaye  tubukoresha iki?”

Uyu Muyobozi yavuze ko hari bamwe batabwitaho ndetse ntibite no ku buzima bw’abandi.

Ati: “Ni mukomeza kurebera ikibi muzasanga kibaye kuri bashiki banyu baterwa inda zitateguwe nimwe kizaba kigezeho.”

Yabasabye ko Iri huriro bqgomba kurivanamo amasomo n’ubumenyi bwo guhangana n’izo ngeso mbi.

Yabibukije  kwirinda gukoresha nabi ikoranabuhanga ahubwo bakayungurura ibyo barisangamo bitabubaka, bagakuramo ibibafitiye akamaro ubwabo n’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Ibibonetse byose mwe kubimira bunguri ndabasaba gukunda Imana, mukunde Igihugu mucyifurize ibyiza.”

Mpinganzima Divine umwe mu rubyiruko yabwiye UMUSEKE ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe

Mpinganzima Divine umwe mu rubyiruko yabwiye UMUSEKE ko  bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe ariko ko ubutumwa bwatanzwe biisaba ko buri wese abanza kwisuzuma akareba indangagaciro  atuzuza.

Ati: “Uyu ni umwanya wo kwibaza ngo ese izo ndangagaciro turazifite? Utazifite yagera ku rwego rwo kuba Umuyobozi ate?”

Antoine Cardinal Kambanda  avuga ko YEZU abakunda kandi akomeye ku buzima bwabo bityo ko bakwiriye kubwitaho kurushaho, bubaha Imana n’abantu.

Ati: “Mufite byinshi bishaka kubicira ubuzima, harimo ababashuka, bifuza kubwangiza harimo ibiyobyabwenge bitoroheye bamwe muri bagenzi banyu hakaba n’abadafite akazi abo bose ndababwira ko YEZU abakunda  ntabwo yakwemera ko mupfa.”

Yabasabye gukomeza kumwizera ibihe byose kandi bafite umutima w’impuhwe no  gufasha abanyantegenkeya.

Iri huriro ry’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda ryatangiye mu mwaka wa 20022, mu myaka yagiye ikurikiraho ryahuzaga urubyiruko rwinshi ruruta kure abaryitabiriye uyu munsi, bitewe n’icyorezo cya COVID 19 uyu mubare ukaba wagabanutse kugera ku bantu basaga 1000.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rose Mary Mbabazi yasabye Urubyiruko kutaba indorerezi
Antoine Cardinal Kambanda avuga ko YEZU abakunda kandi atifuza ko ubuzima bwabo bwangirika

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?