BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Min Mbabazi yasabye Urubyiruko  kutaba indorerezi ku Iterambere ry’Igihugu

Min Mbabazi yasabye Urubyiruko  kutaba indorerezi ku Iterambere ry’Igihugu

admin
Last updated: August 18, 2022 5:59 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rose Mary  yabwiye  abasaga 1000  bibumbiye mu Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Igihugu ko badakwiriye kuba indorerezi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda Leta ushyize imbere.

Urubyiruko Gatolika rusaga 1000 ruteraniye iMuhanga

Forumu y’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda y’iminsi 5 iri kubera mu Karere ka Muhanga. Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rose Mary  wari umushyitsi mukuru hamwe n’abandi banyacyubahiro, yabwiye Urubyiruko ko rugomba kwirinda kuba indorerezi  mu kwamagana ikibi kubera  ko iyo batacyirinze cyangwa ngo bakirinde bagenzi babo iyo kibayeho kigira ingaruka mbi muri  Sosiyete batuyemo.

Mbabazi yavuze ko hari bamwe mu rubyiruko bigira bantibindeba, bakishora mu biyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zibangiriza ubuzima.

Yagize ati: “Ubuzima dufite niyo mpano Imana yaduhaye  tubukoresha iki?”

Uyu Muyobozi yavuze ko hari bamwe batabwitaho ndetse ntibite no ku buzima bw’abandi.

Ati: “Ni mukomeza kurebera ikibi muzasanga kibaye kuri bashiki banyu baterwa inda zitateguwe nimwe kizaba kigezeho.”

Yabasabye ko Iri huriro bqgomba kurivanamo amasomo n’ubumenyi bwo guhangana n’izo ngeso mbi.

Yabibukije  kwirinda gukoresha nabi ikoranabuhanga ahubwo bakayungurura ibyo barisangamo bitabubaka, bagakuramo ibibafitiye akamaro ubwabo n’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Ibibonetse byose mwe kubimira bunguri ndabasaba gukunda Imana, mukunde Igihugu mucyifurize ibyiza.”

Mpinganzima Divine umwe mu rubyiruko yabwiye UMUSEKE ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe

Mpinganzima Divine umwe mu rubyiruko yabwiye UMUSEKE ko  bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe ariko ko ubutumwa bwatanzwe biisaba ko buri wese abanza kwisuzuma akareba indangagaciro  atuzuza.

Ati: “Uyu ni umwanya wo kwibaza ngo ese izo ndangagaciro turazifite? Utazifite yagera ku rwego rwo kuba Umuyobozi ate?”

Antoine Cardinal Kambanda  avuga ko YEZU abakunda kandi akomeye ku buzima bwabo bityo ko bakwiriye kubwitaho kurushaho, bubaha Imana n’abantu.

Ati: “Mufite byinshi bishaka kubicira ubuzima, harimo ababashuka, bifuza kubwangiza harimo ibiyobyabwenge bitoroheye bamwe muri bagenzi banyu hakaba n’abadafite akazi abo bose ndababwira ko YEZU abakunda  ntabwo yakwemera ko mupfa.”

Yabasabye gukomeza kumwizera ibihe byose kandi bafite umutima w’impuhwe no  gufasha abanyantegenkeya.

Iri huriro ry’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda ryatangiye mu mwaka wa 20022, mu myaka yagiye ikurikiraho ryahuzaga urubyiruko rwinshi ruruta kure abaryitabiriye uyu munsi, bitewe n’icyorezo cya COVID 19 uyu mubare ukaba wagabanutse kugera ku bantu basaga 1000.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rose Mary Mbabazi yasabye Urubyiruko kutaba indorerezi
Antoine Cardinal Kambanda avuga ko YEZU abakunda kandi atifuza ko ubuzima bwabo bwangirika

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

U Rwanda rwakiriye abarwanyi ba FDLR 7 bari mu mashyamba ya RDC

Abarwanyi 7 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?