BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy’umunsi wa Eid al-Adha

MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy’umunsi wa Eid al-Adha

sam
Last updated: June 3, 2025 4:13 pm
sam
Share
SHARE

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Adha.

‎Mu itangazo iyi Ministeri yasohoye kuri uyu wa 3 Kamena 2025, yagize iti “Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ishingiye ku iteka rya Perezida No 062/01 ryo ku wa 19/10/2022 rigena iminsi y’ikiruhuko rusange, iramenyesha abakozi n’abakoresha bo mu nzego za leta n’abikorera ko ku wa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Adha.”

‎Eid al-Adha, ni Umunsi Mukuru w’Igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.

Eid al-Adha wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri ndetse kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’idini ya Islam. Ni wo munsi utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca ukamara iminsi itanu.

‎Ni wo Munsi Mukuru uza ku mwanya wa kabiri mu yizihizwa mu Idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr. Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo hagamijwe gushyira mu bikorwa inkingi yo ‘gutamba’ imwe mu zigize ukwemera mu idini ya Islam.

‎

‎

‎Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w’Igitambo harimo n’iby’urukundo nko gufasha abatishoboye. Isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.

‎Kuri uyu munsi uba ari n’ikiruhuko, Abayisilamu bashishikarizwa kurangwa n’ibikorwa by’urukundo, bagafasha abakene, kandi bagahurira hamwe mu isengesho.

‎Nyuma y’isengesho, imiryango n’inshuti barahura bakifurizanya ibyiza, bagasurana, bagakemura amakimbirane yaba ari hagati yabo, nyuma bagasangira.

‎Amafunguro atekwa aba arimo intama, inka n’ihene ku buryo n’abakene bahabwa kuri ayo mafunguro bakajya kurya mu ngo zabo.

Uyu munsi utangirwa n’isengesho mu ngo, rigakurikirwa no gutangira kubaga inyamaswa ziza kuribwa nk’igitambo, zigasaranganywa n’inshuti n’abavandimwe uhereye ku bakene, nyuma akaba aribwo ibikorwa byo guteka bitangira.

‎Nta muyisilamu uba wemerewe kugira ikintu arya atarava gusenga.

‎Amatungo abagwa kuri uyu munsi ni akuze gusa aho amategeko y’idini ya Islam agena ko nk’ihene igomba kuba ifite umwaka, intama ikaba ifite amezi atandatu mu gihe inka igomba kuba ifite nk’imyaka ibiri. Mu bihugu bibamo ingamiya, igomba kuba ifite imyaka itanu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

Umuririmbyi w’Umunyamerika Billy Joel, wamamaye mu bihangano bikomeye byagiye bivugwa cyane ku…

U Burusiya bwagabye igitero cya drones i Kyiv gihitana bane

U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) hirya no hino muri…

Inzira zabyaye amahari hagati ya perezida Trump n’umuherwe Elon Musk

Hari intambara ikomeye hagati y'umuntu wa mbere utunze kurusha abandi kw'isi n'umunyaporitike…

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya…

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena , Martin Fayulu utavuga rumwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

NYARUGENGE: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 36

3 Min Read
Mu Rwanda

Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Kenya

1 Min Read
Mu Rwanda

Umunyarwanda yabaye Ambasaderi w’umwaka muri Canada

1 Min Read
Mu Rwanda

Rusizi: Umuturage yavumbuye gerenade aho yarimburaga imigano

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?