Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’Ugushyingo 2025 hazagwa imvura nyinshi ugereranyije n’isanzwe igwa.
Inyandiko igaragaza uko iteganyagihe ryo kuva ku wa 11 kugeza ku wa 20 Ugushyingo rizaba rihagaze, igaragaza ko mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 150, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice (imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 25 na 90).
Bigaragazwa ko iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu n’itanu bitewe n’imiterere ya buri hantu.
Iti “Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice u Rwanda ruherereyemo (ITCZ). Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubusanzwe buboneka muri aya mataliki.”
Imvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 120 na 150, iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba uretse uburasirazuba bw’Uturere twa Karongi na Ngororero no mu kibaya cya Bugarama.
Iteganyijwe kandi mu Ntara y’Amajyaruguru, uretse amajyepfo y’Uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi; ikaba inateganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Muhanga no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.
Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120 iteganyijwe mu majyaruru n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali, mu kibaya cya Bugarama, ahasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo uretse ibice by’Amayaga ndetse ikaba inateganyijwe no mu burengerazuba bw’Uturere twa Bugesera, Gatsibo na Nyagatare.
Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 90 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Umujyi wa Kigali n’iby’Akarere ka Bugesera, mu Mayaga, mu Karere ka Rwamagana, henshi mu Turere twa Kayonza na Ngoma no mu bice byo hagati by’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo.
Ahasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60.
Meteo Rwanda ivuga ko kubera imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa ndetse n’umuyaga mwinshi biteganyijwe, abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zaturuka kuri iyo mvura n’umuyaga mwinshi, bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite gukumira ibiza mu nshingano.
