Meteo Rwanda yatangaje ko imvura yaguye mu mpeshyi Kandi bidasanzwe, yatewe n’itsinda ry’imiyaga risanzwe rizenguruka Isi ryageze hejuru y’inyanja y’u Buhinde rikongera ubuhehere ari nabwo bwabyaye imvura n’ubukonje mu ntangiriro za Nyakanga.
Nti byari bisanzwe ko imvura igwa muri Kamena na Nyakakanga, kuko afatwa nk ‘ amezi y’izuba ryinshi n’ubushyuhe biterwa na ryo ariko muri uyu mwaka byarahindutse.
Iteganyagihe ryashyizwe hanze mu mpera za Kamena 2025 ryerekanaga ko hazagwa imvura itari nyinshi mu bice bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yabwiye RBA ko imvura yo mu mpeshyi ikomoka ku miyaga iba izenguruka Isi.
Ati “Hari impinduka zagaragaye, zigaragarira nanone mu bipimo […]Hari itsinda ry’imiyaga risanzwe rizenguruka Isi ku buryo bishobora kumara nk’iminsi 30 bizenguruka Isi, iyo iryo tsinda ry’imiyaga rigeze hejuru y’inyanja y’u Buhinde ryongera ubuhehere mu kirere, ikaba ari yo ya nkomoko ya ya mvura yari yateganyijwe mu ntangiriro za Nyakanga [2025.] Uko ubuhehere bwiyongera hakaboneka imvura na bwa bushyuhe buragabanyuka.”
Yashimangiye ko no mu bihe bya kera “Mu mpeshyi hajya habaho imvura, ikibigaragaza cya mbere ni ibipimo. Ibyo bipimo birahari, n’abantu kumwe baba bamenyereye ahantu bo hari ubundi buryo bapima. Hari imvura zo mu mpeshyi zigiye zifite amazina mu Kinyarwanda bigaragara ko izo mvura zishingiye ku bipimo n’uburyo umuntu yapimaga.”
Imvura zamenyerewe kugwa mu bihe by’impeshyi harimo impungiramirara, intsindagirabigega, n’inkangabagisha.
Ati “Izo mvura zifite icyo zivuze. Tuzihuza n’ibipimo byafashwe tugasanga ko izo mvura zabagaho.”