BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Menya divorce yabaye noneho! Juvénal yasezeye Abayovu

Menya divorce yabaye noneho! Juvénal yasezeye Abayovu

admin
Last updated: December 25, 2022 12:26 am
admin
Share
SHARE

Mvukiyehe Juvénal wayoboraga Umuryango wa Kiyovu Sports Association, yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe abibutsa ko atakiri umuyobozi w’uyu muryango ariko azaguma kuba no kwitwa umukunzi wa yo.

Mvukiyehe Juvénal yasezeye abakunzi ba Kiyovu Sports

Tariki 29 Nzeri 2022, ni bwo Mvukiyehe Juvénal yandikiye Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports Association, amenyesha uru rwego ko atiteguye gukomeza ku mwanya yatorewe kubera impamvu ze bwite.

Muri iyi baruwa, uyu muyobozi yatanze iminsi 60 yo kubanza kumenyereza uzamusimbura kuri yu mwanya, kugira ngo ikipe ikomeze irangwemo n’umwuka mwiza n’ubwo atari ko byagenze.

Ibi byazaga byiyongera ku magambo yandi Mvukiyehe yari yavuze kuri Kiyovu Sports, aho yavuze ko gushora amafaranga mu mupira w’amaguru w’u Rwanda ari nko kuyajugunya.

Iryavuzwe ryatashye!

Mbere yo gufata indege imwerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi ahaherereye umuryango we, Mvukiyehe yongeye kwandikira Abanyamuryango n’Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports Association, ayimenyesha ko ijambo yavuze akirihagazeho ariko azakomeza kuba umufana w’iyi kipe.

Ati “Mfashe uyu mwanya ngira ngo nshimire buri umwe twakoranye akazi. Nshimire ubwitange mwangaragarije kuri Kiyovu. Nasabe imbabazi abo twaba twaragiranye ikibazo kubera Kiyovu. Nta byera ngo de mumbabarire mweze twakoranye.”

Yakomeje agira ati “Gusa nk’uko nari narabyanditse, nkakomeza kubitsindagira, urugendo rwanjye rwashyizweho akadomo ejo. Igisgaye ni uko nzakomeza gufasha ikipe muri za groupe ndetse no ku banyamuryango.”

Yongeye asaba imbabazi ati “Mwese mbasabye imbabazi mbivanye ku mutima, abo twagiranye ikibazo ni ukubera Kiyovu nta kindi kuko njyewe nkunda Kiyovu kandi nzakomeza nyikunde.”

Ubwo bisobanuye ko visi perezida wa mbere, Ndorimana Jean François uzwi nka Général ari we usigarana inshingano zo kuyobora ikipe, kugeza igihe hazafatirwa indi myanzuro.

Mu 2020, ni bwo Mvukiyehe Juvénal yatowe n’abanyamuryango ba Kiyovu Sports bari bamutoreye kuyobora iyi kipe mu myaka ine ariko we yahisemo kutayisoza nk’uko yayitorewe.

Haravugwa amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kugura ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, akayihindurira izina ubundi ikitwa iye burundu, akayishoramo imari.

Abakunzi ba Kiyovu Sports menya bazasigara ari impfubyi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • Rugamba says:
    December 25, 2022 at 11:11 am

    KIYOVU izahoraho juvenal yashatse kuyifata nki ye ayikoreremo business ye biranze nashake team ye azayobora uko ashatse agye anaibetingiraho Ntawu muteza ibibazo.thx

    Reply
  • Saidi says:
    December 25, 2022 at 4:37 pm

    None se ikipe niye kuburyo yashaka kuyikoresha ibyo yishakiye amenyeko kiyovu arikintu kinini

    Reply
  • Celestin the Great says:
    December 26, 2022 at 11:01 am

    Ntamuntu kamara ibaho. Nagende yitekerezeho igihe kizamusobanurira!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyamasheke: Umujyanama w’ubuzima yarashwe agiye gucukura amabuye y’agaciro muri Pariki ya Nyungwe.

1 Min Read
Mu Rwanda

Nyabugogo : Inyubako izwi nko kwa Yakobo yibasiwe n’i Kongo y’umuriro

1 Min Read
Mu Rwanda

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

3 Min Read
Mu Rwanda

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?