BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jun 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Menya amavugurura agiye kuba mu rwego rw’uburezi bw’u Rwanda

Menya amavugurura agiye kuba mu rwego rw’uburezi bw’u Rwanda

sam
Last updated: June 10, 2025 11:59 am
sam
Share
SHARE

Inama y’Abaminisitiri yemeje amavugurura agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya Leta n’abafashwa na yo ku bw’amasezerano, arimo agiye gukorwa mu gihe cyo kwiga ku biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, bari basanzwe biga igitondo cyangwa ikigoroba, hakaba hagiye kubaho kwiga ingunga ebyiri.

Aya mavurura yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025 iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirenge muri Village Urugwiro.
Ingingo ya gatatu (…)

Inama y’Abaminisitiri yemeje amavugurura agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya Leta n’abafashwa na yo ku bw’amasezerano, arimo agiye gukorwa mu gihe cyo kwiga ku biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, bari basanzwe biga igitondo cyangwa ikigoroba, hakaba hagiye kubaho kwiga ingunga ebyiri.

Aya mavurura yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025 iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirenge muri Village Urugwiro.

Ingingo ya gatatu y’ibyemezo by’iyi Nama, igira iti “Inama y’Abaminisitiri yemeje amavugururwa agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya Leta ndetse n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, kugira ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi n’ubushobozi bibategurira gukomeza amasomo no guhatana ku isoko ry’umurimo.”

Mu nyandiko igaragaza iby’ingenzi byizweho muri iyi Nama y’Abiminisitiri, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje amavugurura agiye gukorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.

Iyi nyandiko ivuga ko hazakorwa amavugurura ku gihe cyo kwiga, aho “integanyanyigisho zizavugururwa muri gahunda y’ingunga ebyiri mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza hagamijwe gushyiraho igihe cyo kwiga kingana ku banyeshuri bose.”

Guverinoma y’u Rwanda igakomeza ivuga ko hazashyirwaho uburyo bwo kwiga bworohereza abanyeshuri. Iti “Abanyeshuri bazahabwa amahirwe yo kwiga ku buryo buboroheye- Imibare & Siyansi, Ubugeni & Ubumenyamuntu cyangwa Indimi. Bazashobora kandi no kwiga amasomo y’ingenzi hamwe n’andi bihitiyemo hagamijwe gushyigikira impano zitandukanye n’ibyo bifuza kuzakora.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “Aya mavugurura agamije kunoza urwego rw’uburezi ku buryo rutanga amahirwe angana kuri bose kandi rukabafasha gutegura ejo hazaza.”

Ubusanzwe mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, mu mashuri ya Leta, abanyeshuri bigaga basimburana igitondo n’ikigoroba, aho icyiciro kimwe kiga igitondo ikindi kiga ikigoroba, gusa bikaba biri mu byatangwagaho ibitekerezo ko byahinduka ku buryo abana bakwiga igitondo n’ikigoroba, kugira ngo igihe biga cyiyongere.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin yongeye gukanga amahanga kubera ubushobozi bw’intwaro kirimbuzi afite

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yongeye kwigamba ubushobozi bw’u Burusiya mu bijyanye…

Burundi: CNDD-FDD yihariye imyanya yose y’Inteko ishingamategeko

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi ryikubiye imyanya yose yo mu…

Umuti witwa Relief wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, (Rwanda FDA), cyatangaje ko…

Ingabo za SADC zari muri DRC zigiye gutaha

Ingabo za Afurika y'epfo zari mu butumwa bwa SAMIDRC , zimaze igihe…

Kigali: Abantu 13 bakekwaho kwiba abaturage batawe muri yombi

Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abapolisi 140 bamaze umwaka muri Santrafurika bagarutse mu Rwanda

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rugiye kuyobora CEEAC

3 Min Read
Mu Rwanda

Nyanza: Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

1 Min Read
Mu Rwanda

NYARUGENGE: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 36

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?