BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

sam
Last updated: May 21, 2025 7:33 am
sam
Share
SHARE

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye Augustin Matata Ponyo, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, igihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato .

Ni icyemezo urukiko rwafashe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza miliyoni 245 z’Amadolari yari agenewe umushinga w’icyanya cy’inganda z’ibikomoka ku buhinzi mu gace ka Bukanga-Lonzo.

Bivugwa ko  ibi byaha yafitanyije na Déogratias Mutombo wahoze ari umuyobozi wa banki nkuru ya DRC.

Umunyamategeko wunganira Matata yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko icyo cyemezo kirimo kurenganya kandi ko gishingiye kuri politike.

Amwe muri ayo mafaranga yakuwe mu mushinga munini wo guteza imbere ubuhinzi wari ugamije gucyemura ikibazo cy’ibiribwa bidahagije cyabaye karande muri iki gihugu.

Matata yabaye Minisitiri w’intebe wa DRC guhera mu mwaka wa 2012 kugeza mu 2016 ku butegetsi bwa Joseph Kabila – ndetse kuri ubu ayobora ishyaka LGD (‘Leadership et Gouvernance pour le Développement’).

Mbere yo kuba Minisitiri w’intebe, yabaye Minisitiri w’imari kuva mu 2010 kugera mu 2012.

Muri icyo gihe yari Minisitiri w’imari yashimwe n’ikige cy’isi cy’imari (FMI/IMF) kubera gushimangira ubukungu bw’icyo gihugu.

Déogratias Mutombo we yahoze ari guverineri wa banki nkuru ya Congo (BCC), na we yakatiwe kumara imyaka itanu akora imirimo y’agahato, muri iyi dosiye imwe na Matata.

Imirimo y’agahato yemewe n’amategeko muri DRC igihe itegetswe n’urukiko ku gihano cyo mu rwego mpanabyaha.

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko aba bagabo bombi babujijwe gukora akazi ka leta mu gihe cy’imyaka itanu uhereye igihe bazaba barangije igihano cy’imirimo y’agahato.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

1 Min Read
Mu mahanga

Joseph Kabila wabaye perezida wa DRC yahamagajwe na Sena  i Kinshasa

1 Min Read
Mu mahanga

CENCO yanenze leta ya Kinshasa gufunga bank n’ibibuga by’indege mu bice AFC/M23 igenzura

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?