Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye Augustin Matata Ponyo, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, igihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato .
Ni icyemezo urukiko rwafashe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza miliyoni 245 z’Amadolari yari agenewe umushinga w’icyanya cy’inganda z’ibikomoka ku buhinzi mu gace ka Bukanga-Lonzo.
Bivugwa ko ibi byaha yafitanyije na Déogratias Mutombo wahoze ari umuyobozi wa banki nkuru ya DRC.
Umunyamategeko wunganira Matata yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko icyo cyemezo kirimo kurenganya kandi ko gishingiye kuri politike.
Amwe muri ayo mafaranga yakuwe mu mushinga munini wo guteza imbere ubuhinzi wari ugamije gucyemura ikibazo cy’ibiribwa bidahagije cyabaye karande muri iki gihugu.
Matata yabaye Minisitiri w’intebe wa DRC guhera mu mwaka wa 2012 kugeza mu 2016 ku butegetsi bwa Joseph Kabila – ndetse kuri ubu ayobora ishyaka LGD (‘Leadership et Gouvernance pour le Développement’).
Mbere yo kuba Minisitiri w’intebe, yabaye Minisitiri w’imari kuva mu 2010 kugera mu 2012.
Muri icyo gihe yari Minisitiri w’imari yashimwe n’ikige cy’isi cy’imari (FMI/IMF) kubera gushimangira ubukungu bw’icyo gihugu.
Déogratias Mutombo we yahoze ari guverineri wa banki nkuru ya Congo (BCC), na we yakatiwe kumara imyaka itanu akora imirimo y’agahato, muri iyi dosiye imwe na Matata.
Imirimo y’agahato yemewe n’amategeko muri DRC igihe itegetswe n’urukiko ku gihano cyo mu rwego mpanabyaha.
Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko aba bagabo bombi babujijwe gukora akazi ka leta mu gihe cy’imyaka itanu uhereye igihe bazaba barangije igihano cy’imirimo y’agahato.