BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 27, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Masisi: AFC/M23 yafashe akandi gace nyuma yo kugabwaho igitero na Wazalendo

Masisi: AFC/M23 yafashe akandi gace nyuma yo kugabwaho igitero na Wazalendo

sam
Last updated: July 26, 2025 12:40 pm
sam
Share
SHARE

Ihuriro AFC/M23 ryafashe agace ka Mulema muri teritwari ya Masisi nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’ingabo z’ abarwanyi ba Wazalendo basanzwe barwana ku ruhande rwa leta.

Ni ibitero Wazalendo yagabye KU birindoro bya AFC/ M23 Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 Nyakanga 2025, muri Luke na Katobotobo muri gurupoma ya Nyamaboko 1, igamije kuyambura utu duce.

Mu gihe imirwano yabaga, umwe mu baforomo bakorera mu ivuriro rya Luke yatangaje ko hari abantu 11 bamaze gupfira muri iyi mirwano barimo abasivili umunani, ndetse na 21 bakomeretse.

Yagize ati “Hapfuye 11 barimo abasivili umunani na 21 bakomeretse, bari kuvurirwa mu mavuriro ya hano. Ntabwo bashobora koherezwa muri Kinigi cyangwa santere ya Masisi kubera ko imirwano irakomeje.”

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 basubije inyuma Wazalendo, bayambura na Mulema, hafi ya gurupoma ya Waloa Yungu iri muri teritwari ya Walikale.

Kuva ku wa 25 Nyakanga, Wazalendo iri mu duce two ku mpera za teritwari ya Masisi, hafi ya Walikale, nk’uko amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru abyemeza.

Imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC ikomeje mu gihe mu ntangiriro za Kanama 2025 muri Qatar hashobora gutangira ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura impamvu muzi z’amakimbirane yo muri RDC.

Ibi biganiro bizashingira ku mahame ngenderwaho AFC/M23 na Leta ya RDC byashyizeho umukono tariki ya 19 Nyakanga, arimo ingingo isaba buri ruhande guhagarika imirwano burundu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

I Kigali humvikanye umutingito uri ku gipimo cya 2,3 

Ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na gas (RMB) rishinzwe gusuzuma imitingito,…

Masisi: AFC/M23 yafashe akandi gace nyuma yo kugabwaho igitero na Wazalendo

Ihuriro AFC/M23 ryafashe agace ka Mulema muri teritwari ya Masisi nyuma yo…

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

Nigeria yinjiye mu bihugu birimo u Rwanda byasabye ubuyobozi bwa Formula One…

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo…

M23 na Wazalendo byongeye gukozanyaho

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wongeye guhangana…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Abapolisi 178 basoje amahugurwa ku kurinda ituze no guhangana n’ibihungabanya umutekano mu mijyi

3 Min Read
Umutekano

WALIKALE: Umuyobozi w’urubyiruko yishwe na Wazalendo

1 Min Read
Umutekano

Nyarugenge: Polisi yafatiye mu mukwabu abatu 20 bakekwaho ubujura n’abakoresha ibiyobyabwenge 

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yashinjije ihuriro ry’ingabo za Kinshasa ubwicanyi ku baturage bane muri Kivu y’Amajyepfo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?