BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike >  Martine warokotse jenoside yakorewe abatutsi yituye ineza uwamuhishe

 Martine warokotse jenoside yakorewe abatutsi yituye ineza uwamuhishe

admin
Last updated: September 20, 2022 7:57 am
admin
Share
SHARE

Nyanza: Martine wo mu idini rya Kiliziya Gatolika yashimiye umuyoboke w’idini ya Islam wagize uruhare rukomeye mu gutuma arokoka jenoside yakorewe abatutsi 1994, amwambika ikamba, amuha izindi mpano.

Martine yambitse ikamba anaha impano umuryango wagize uruhare mukumurokora

Mu Musigiti rwagati abayoboke b’idini ya Islam n’ubuyobozi bw’iri dini, Martine Nyirankuriza wo idini  Gatolika warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yashimiye umuyoboke  w’iri dini ya Islam uruhare yagize kugira ngo magingo aya abe agihumeka umwuka w’abazima

Martine yabwiye UMUSEKE ati “Imana yakoreye mu muryango wa Nyirinkwaya Hamis(watabarutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi 1994) nubwo atakiriho ariko umugore we arahari nagize icyifuzo cyo kubashimira bose babibona kuko barokoye ubuzima bwanjye, ahandi byari byanze bariya rero biremera barandokora.”

Martine ubu arubatse afite abana batatu, atuye mu mudugudu wa Rukari, mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Busasamana.

Yambitse ikamba, Mugeni Mwajuma, amuha n’impano ariko hari ibindi bikiri mu nzira.

Ati “Nateganyije impano nyiha umugore wa nyakwigendera, mwambika n’ikamba ry’ubutwari. Ndateganya no gutanga inka y’urwibutso izagera ku muryango wose.”

Mwajuma Mugeni wagize uruhare mu kurokora ubuzima bwa Martine avuga ko ibyo yakoze atari kubyishoboza wenyine.

Ati “Gutabarwa kwe ni Imana yamvugiyemo maze iraturagira, ubu twongeye guhura nishimiye impano ampaye.”

Martine yavuze uko yarokowe n’umuryango wo mu idini ya Islam

Perezida wa IBUKA mu murenge wa Busasamana Kananura Musare Vincent de Paul asaba abantu kwibuka ineza baba baragiriwe.

Yagize ati “Abarokotse jenoside bibuke kwitura ineza abayibagiriye kuko muri kiriya gihe ibintu byari bikomeye, umuntu wakurwanagaho yabaga yemeye gutanga amagara ye nta mpamvu yo guterara iyo.”

Martine yari aturanye n’umuryango wa Nyakwigendera Hamis mu kagari ka Kibinja, mu murenge wa Busasamana mu karere ka nyanza, yashyizwe mu nzu ahishwa Interahamwe ntizamubona ngo zimwice.

Baranahunganye no mu nkambi baramuhisha, amakuru avuga ko ubu umuryango wa Hamis yawubereye umwana, na wo umubera umubyeyi.

Ubuyobozi bw’idini ya Islam bwari buhari muri iki gikorwa
Hafashwe ifoto y’urwibutso
Gushimira uyu muryango byabereye mu Musigiti rw’agati

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Mabuye Makoro says:
    September 25, 2022 at 6:43 pm

    NI BYIZA! MUJYE MWIBUKA GUSHIMA ABITANZE BAKAGIRA NEZA BAKABAHISHA MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994, MU GIHE ABANDI BABAHIGAGA. BEMEYE KWISHYIRA MU KAGA NGO MUTICWA. NANJYE UWANGIRIYE NEZA AKANDWANAHO ICYO GIHE NDAMUSURA BURI GIHE, NKAMWIBUTSA UBURYO NAGEZE IWE ARI NINJORO, AKAMBWIRA NGO: ” HUMURA UBWO UGEZE HANO NTACYO UKIBAYE!”. IRYO JAMBO NI IJAMBO RYAMPUMURIJE…ABANTU BAZIMA BARACYARIHO. BWAKEYE MU GITONDO KARE TUGENDA ARAMPEREKEZA ANYAMBUTSA UMUPAKA NJYA MU GIHUGU CY’ABATURANYI KUKO KOMINI YACU YAHANAGA IMBIBI N’ICYO GIHUGU. MWARAKOZE MWESE ABAHUTU MWITANZE. TURI ABAVANDIMWE!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?