BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA

Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA

sam
Last updated: May 16, 2025 8:23 am
sam
Share
SHARE

Umunyarwanda Martin Ngoga usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi wa Komite ishinzwe kugenzura Imyitwarire mu Ishyirahamwe rya ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA).

Ni mu matora yabaye ku wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, mu Nteko Rusange ya 75 ya FIFA yateraniye mu Mujyi wa Asuncion muri Paraguay.

Ngoga yari asanzwe ari umuyobozi Mukuru w’AKanama gashinzwe Imyitwarire muri FIFA kuva mu 2021.

Abayobozi babiri bungirije b’aka Kanama batowe ni Bruno De Vita wari usanzwe kuri uwo mwanya na Parasuraman Subramanian nawe wari uwusazweho.

Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Visi Perezida wa FERWAFA ubwo yayoborwaga na Gen Kazura Jean Bosco.

Mu 2019, yashyizwe mu itsinda ry’inzoberere mu mupira w’amaguru, ryashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kugira ngo rifashe gukora amavugurura mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Ngoga W’imyaka 57 yatangiriye

akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.

Ageze mu Rwanda, Ngoga yakoze mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko Mouzamahanga Moanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Yaje kugirwa Umushinjacyaha Mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.

Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi mbarankuru yiswe “Rwanda: The Untold Story”.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA mu nzira yo gufata umwanzuro ku mukino wa Bugesera na Rayon hashingiwe kuri raporo ya Komiseri

2 Min Read
Imikino

APR FC yirukanye umutoza wayo Darko Nović n’abamwungirije

1 Min Read
Imikino

Abakinnyi ba AS Kigali banze kwitabira imyitozo kubera  kudahembwa

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yirukanye abasifuzi 3 burundu muri uyu mwuga

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?