BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

sam
Last updated: June 6, 2025 7:27 am
sam
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena , Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yahuye na perezida Felix Tshisekedi nyuma yo kunenga Kabila wahoze ayobora iki gihugu kujya mu mujyi wa  Goma ugenzurwa n’inyeshyamba za M23 zikomeje gufatana leta ibice by’uburasirazuba bw’iki gihugu.

Fayulu yagaragarije perezida ko ashaka guhuriza hamwe abanyapolitike bo mu gihugu bose kugira ngo bafatanye gukemura ikibazo cy’umutekano uri mu burasirazuba bwa DRC.

Uyu munyapolitike yasabye perezida  Tshisekedi kuganira n’abahagarariye Kiliziya na Angilikani nka bamwe mu bagaragaje uruhare rukomeye mu gugerageza gukemura aya makimbirane bagisha inama abakuru b’ibihugu bitandukanye.

Yagize ati “Namusabye gukora ibishoboka agahura n’abashumba ba CENCO na ECC kugira ngo baganire kuri gahunda batangije.”

Nyuma y’amasaha abiri aganira na Tshisekedi, Fayulu yasobanuriye abanyamakuru ko yabwiye Umukuru w’Igihugu ko bakeneye guhurira mu biganiro bihuza abenegihugu kandi ko umuntu utazabyitabira atazaba akunda iki gihugu.

Fayulu  utarahwemye gushimangira ko yibwe majwi y’amatora bigatuma atakaza amahirwe yo kuyobora iki gihugu , umuhuro we na perezida Tshisekedi uragaragaza ubwibuyunge bw’aba bombi ndetse n’ubufatanye bukomeye mu gihe igihugu kiri mu makuba.

Mbere yo gutangaza ko ashaka guhura n’umukuru w’igihugu byavugwaga ko  yaba yemerewe umwanya muri guverinoma.

Fayuru ahuye na Tshisekedi nyuma yo gusaba  Joseph Kabila wayoboye RDC  wa Goma yagiriyemo uruzinduko  kuva mu kwezi gushize, aho akomeje kuganira n’abo mu byiciro bitandukanye ku buryo amahoro yaboneka mu gihugu cyabo.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

Umuririmbyi w’Umunyamerika Billy Joel, wamamaye mu bihangano bikomeye byagiye bivugwa cyane ku…

U Burusiya bwagabye igitero cya drones i Kyiv gihitana bane

U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) hirya no hino muri…

Inzira zabyaye amahari hagati ya perezida Trump n’umuherwe Elon Musk

Hari intambara ikomeye hagati y'umuntu wa mbere utunze kurusha abandi kw'isi n'umunyaporitike…

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya…

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena , Martin Fayulu utavuga rumwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Edgar wabaye perezida wa Zambia yitabye Imana ku myaka 68

1 Min Read
Mu mahanga

Abasirikare ba RDC babujijwe gushaka bataramaramo imyaka irindwi

2 Min Read
Mu mahanga

Tanzania yafunze urubuga rwa X irushinja gukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi

1 Min Read
Mu mahanga

Tanzania yafunze itorero rya Pantekote ryamaganye ishimutwa ry’abantu

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?