Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena , Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yahuye na perezida Felix Tshisekedi nyuma yo kunenga Kabila wahoze ayobora iki gihugu kujya mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’inyeshyamba za M23 zikomeje gufatana leta ibice by’uburasirazuba bw’iki gihugu.
Fayulu yagaragarije perezida ko ashaka guhuriza hamwe abanyapolitike bo mu gihugu bose kugira ngo bafatanye gukemura ikibazo cy’umutekano uri mu burasirazuba bwa DRC.
Uyu munyapolitike yasabye perezida Tshisekedi kuganira n’abahagarariye Kiliziya na Angilikani nka bamwe mu bagaragaje uruhare rukomeye mu gugerageza gukemura aya makimbirane bagisha inama abakuru b’ibihugu bitandukanye.
Yagize ati “Namusabye gukora ibishoboka agahura n’abashumba ba CENCO na ECC kugira ngo baganire kuri gahunda batangije.”
Nyuma y’amasaha abiri aganira na Tshisekedi, Fayulu yasobanuriye abanyamakuru ko yabwiye Umukuru w’Igihugu ko bakeneye guhurira mu biganiro bihuza abenegihugu kandi ko umuntu utazabyitabira atazaba akunda iki gihugu.
Fayulu utarahwemye gushimangira ko yibwe majwi y’amatora bigatuma atakaza amahirwe yo kuyobora iki gihugu , umuhuro we na perezida Tshisekedi uragaragaza ubwibuyunge bw’aba bombi ndetse n’ubufatanye bukomeye mu gihe igihugu kiri mu makuba.
Mbere yo gutangaza ko ashaka guhura n’umukuru w’igihugu byavugwaga ko yaba yemerewe umwanya muri guverinoma.
Fayuru ahuye na Tshisekedi nyuma yo gusaba Joseph Kabila wayoboye RDC wa Goma yagiriyemo uruzinduko kuva mu kwezi gushize, aho akomeje kuganira n’abo mu byiciro bitandukanye ku buryo amahoro yaboneka mu gihugu cyabo.