BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Marocco n’u Rwanda bigiye guhanganira kwakira Formula 1

Marocco n’u Rwanda bigiye guhanganira kwakira Formula 1

sam
Last updated: May 29, 2025 9:47 am
sam
Share
SHARE

Marocco n’ u Rwanda kimwe n’Afurika y’epfo ni bimwe mu bihugu bigiye guhanganira kwakira isiganwa ry’imodoka rikomeye ku is, Formula One (F1).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, nibwo ikinyamakuru Racing News 365, cyatangaje ko Marocco ishobora guhanganira kwakira Formula One kimwe n’u Rwanda hamwe na Afurika y’epfo, bimaze igihe bivugwa.

Marocco nyuma yo kwemeza ko yemera kwakira isiganwa rya Formula one ndetse ikaba yemera umushinga w’asaga Milliyari 1.2 z’amadorari, iri siganwa rishobora kugarurwa muri Afurika.

Hashize igihe umuyobozi wa Formula one, Stefano Domenicali, atangaje ko iri siganwa hari ibihugu 3 by’Afurika bari mu biganiro kugirango hazagire aho ribera nyuma y’igihe.

Afurika y’Epfo niyo yagiye ivugwa cyane, ariko ikibazo cy’amategeko n’ubushobozi bw’amafaranga cyakomeje kuba inzitizi zo gusubiza isiganwa ku kibuga cya Kyalami hafi ya Johannesburg, aho F1 yaherukaga kubera mu 1993.

Mu mpera z’umwaka ushize, ubwo hatangwaga ibihembo bya FIA, byatangiwe i Kigali, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatangiye ibiganiro na Formula One kugirango ruzakire iri siganwa.

Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko Marocco nayo yinjiye muri uru rugamba rwo gushaka kwakira iri siganwa ndetse binavugwa ko n’ibisabwa igiye gutangira kubyuzuza.

Kimwe mu bintu bishobora gutuma Marocco yahabwa iri siganwa rya Formula One ni uko umujyi wa Tangier uturiye i Burayi, bivuze ko byaba byoroshye ko amakipe kuhagera byakoroha ndetse no kuhakorera ibikorwa byabo ntabwo byabavuna cyane.

Kugeza ubu u Rwanda nirwo rufite amahirwe menshi yo kwakira iri siganwa bijya n’ibiganiro hagati ya Leta ndetse n’abahagarariye Formula One bifuza ko iri rushanwa ryakinira ku mugabane w’Afurika.

Iri siganwa biteganyijwe ko rizaba mu mwaka wa 2027, ndetse mu Rwanda hafi y’ikibuga cy’indege cya Bugesera hatangiye kubakwa imihanda izifashishwa muri iri siganwa.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Museveni yasobanuye ubufasha Mobutu yahaye Habyarimana bwabyaye ingaruka z’umutekano muke w’akarere uyu munsi

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagaragaje ko iyo Mobutu Sese Seko wayoboye…

Amerika yirukanye Abahinde barenga 1 000

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika…

Minisitiri w’ubutabera wa DRC Mutamba yambuwe ubudahangarwa kubera ruswa

Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yambuye ubudahangarwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba Tungunga,…

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika 2024 bunamiwe

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika bari mu bo…

DRC: Kabila yagiranye ibiganiro n’abanyamadini

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Hatangajwe itariki y’Ibirori byo kwita  Abana b’Ingagi izina

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na perezida wa Kazakhstan Tokayev

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe muri Kazakhstan

2 Min Read
Mu Rwanda

Abanyeshuri n’umwarimu bakurikiranyweho gukubita umwana bikamuviramo urupfu

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?