Marocco n’ u Rwanda kimwe n’Afurika y’epfo ni bimwe mu bihugu bigiye guhanganira kwakira isiganwa ry’imodoka rikomeye ku is, Formula One (F1).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, nibwo ikinyamakuru Racing News 365, cyatangaje ko Marocco ishobora guhanganira kwakira Formula One kimwe n’u Rwanda hamwe na Afurika y’epfo, bimaze igihe bivugwa.
Marocco nyuma yo kwemeza ko yemera kwakira isiganwa rya Formula one ndetse ikaba yemera umushinga w’asaga Milliyari 1.2 z’amadorari, iri siganwa rishobora kugarurwa muri Afurika.
Hashize igihe umuyobozi wa Formula one, Stefano Domenicali, atangaje ko iri siganwa hari ibihugu 3 by’Afurika bari mu biganiro kugirango hazagire aho ribera nyuma y’igihe.
Afurika y’Epfo niyo yagiye ivugwa cyane, ariko ikibazo cy’amategeko n’ubushobozi bw’amafaranga cyakomeje kuba inzitizi zo gusubiza isiganwa ku kibuga cya Kyalami hafi ya Johannesburg, aho F1 yaherukaga kubera mu 1993.
Mu mpera z’umwaka ushize, ubwo hatangwaga ibihembo bya FIA, byatangiwe i Kigali, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatangiye ibiganiro na Formula One kugirango ruzakire iri siganwa.
Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko Marocco nayo yinjiye muri uru rugamba rwo gushaka kwakira iri siganwa ndetse binavugwa ko n’ibisabwa igiye gutangira kubyuzuza.
Kimwe mu bintu bishobora gutuma Marocco yahabwa iri siganwa rya Formula One ni uko umujyi wa Tangier uturiye i Burayi, bivuze ko byaba byoroshye ko amakipe kuhagera byakoroha ndetse no kuhakorera ibikorwa byabo ntabwo byabavuna cyane.
Kugeza ubu u Rwanda nirwo rufite amahirwe menshi yo kwakira iri siganwa bijya n’ibiganiro hagati ya Leta ndetse n’abahagarariye Formula One bifuza ko iri rushanwa ryakinira ku mugabane w’Afurika.
Iri siganwa biteganyijwe ko rizaba mu mwaka wa 2027, ndetse mu Rwanda hafi y’ikibuga cy’indege cya Bugesera hatangiye kubakwa imihanda izifashishwa muri iri siganwa.