BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Malawi: Umunyarwanda akurikiranyweho gutera grenade mu nkambi

Malawi: Umunyarwanda akurikiranyweho gutera grenade mu nkambi

admin
Last updated: December 16, 2022 10:15 am
admin
Share
SHARE

Polisi yo muri Malawi yataye muri yombi Umunyarwanda witwa Umotoni John Peter w’imyaka 42, akurikiranyweho guturitsa grenade mu nkambi.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza, 2022 bibera mu isoko ry’inkambi ya Dzaleka.

Polisi ivuga ko muri iyo nsanganya, grenade yakomerekeje abantu batanu b’impunzi barimo umuyobozi w’inkambi ukomoka mu Burundi.

Abakomeretse cyane bajyanywe ku bitaro byo mu ntara ya Dowa.

Umuvugizi wa polisi mu ntara Dowa, Gladson M’bumpha yavuze ko umwe mu bakomeretse bikomeye, ari Butoyi Fideli umuyobozi w’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Dzaleka, wari kumwe n’umunyamabanga we, Bruno Ndayishime.

Yavuze kandi ko abo bombi babonye umuntu acana ikibiriti mbere yo kubajugunyaho grenade.

Abandi bantu batatu barimo umwana w’imyaka 11 y’amavuko bakomeretse mu buryo butandukanye. Abo bajyanywe mu bitaro by’i Dowa.

Byitezwe ko uyu Munyarwanda azitaba urukiko akisobanura ku byaha akurikiranyweho, nyuma y’iperereza rya Polisi.

Bamwe mu bagize Guverinoma ya Malawi n’abishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR bamaganye icyo gitero, ndetse bivugwa  ko ubu inkambi icungiwe umutekano cyane.

IVOMO: VOA

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Fanuel Buregea says:
    December 16, 2022 at 1:02 pm

    Imana itabare cane Kandi hakogwe amatohoza bamenye niba atakindi kivyihishe inyuma

    Reply
  • lg says:
    December 17, 2022 at 8:21 am

    Erega izo mpunzi zabanyarwanda inyishi zahunze kubera ubwicanyi zasize zikoze mu Rwanda ubu nizo ngaruka ziri muli kivu aho bazakiriye nintwaro zabo none bakaba barabamariye abaturage bakaba bitwaza ibindi bihugu kuba inyuma yibibazo bikururiye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Donald Trump yoherereje ibaruwa perezida wa Isiraheli amusaba kubabarira byimazeyo Benjamin Netanyahu 

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko igihe kigeze ngo…

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
Mu mahanga

Fizi: RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza izindi ngabo zo ‘kumara Abanyamulenge

2 Min Read
Mu mahanga

Papa Leo XIV yakiriye Perezida Ramaphosa i Vatican mu gihe Afurika y’Epfo na Amerika bitavuga rumwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?