BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yemeye guhagarika imirwano ariko gusubira inyuma ntibirimo

M23 yemeye guhagarika imirwano ariko gusubira inyuma ntibirimo

admin
Last updated: November 25, 2022 7:21 pm
admin
Share
SHARE

Umutwe wa M23 wemeye guhagarika imirwano n’ingabo za leta ya Congo FARDC, itera utwatsi ibyo kurekura ibice bafashe ndetse yihanangira leta ko mu gihe cyose izayirasaho izirwanaho.

Umuvugizi wa Gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma

Ibi byagaragajwe mu itangazo bashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Ugushyingo 2022, ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa M23, Bertrand Bisimwa.

Ni itangazo risohotse habura iminota mike ngo isaha M23 yari yahawe yo guhagarika imirwano igere, kuko yari yahawe bitarenze saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa Gatanu.

Nk’uko byagarutsweho muri iri tangazo, M23 yavuzeko nyuma y’imyanzuro y’inama yabereye i Luanda muri Angola kuwa 23 Ugushyingo 2022, yabasabye guhagarika imirwano ndetse bakayimenyeshwa.

Bagaragaje ko bubashye ibyemezo n’umuhate w’abayobozi bakuru mu Karere, bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

M23 ikaba yasabye ibintu bigomba kubahirizwa, harimo no kuba ingabo za leta ya Congo zitagomba kuyishotora, nk’uko byagarutsweho mu ngingo ya gatatu.

Bagize bati “M23 yemeye guhagarika imirwano nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu, ariko turasaba Guverinoma ya Congo kubaha uku guhagarika imirwano, bitabaye ibyo M23 ifite uburenganzira bwuzuye bwo kwirwanaho no kurengera abasivile bahohoterwa no kubera twahagaritse imirwano.”

Umuvugizi wungirije wa M23, Canisius Munyarugerero mubyo yatangaje nyuma y’iri tangazo yavuzeko bitumvikana kubona basabwa gusubira mu misozi ya Sabyinyo ndetse bagashakwa kwirukanwa mu gihugu cyabo.

Canisius Munyarugerero yashimangiye ko M23 itagomba kuva mu bice bamaze kwigarurira, ati “Ariko se turava mu birindiro twafashe tujya hehe harya, ngo ni muri Sabyinyo harya? Ntaho tujya, turaguma aho turi.”

Canisius Munyarugerero asobanura umwanzuro uvuga ko mu gihe batavuye mu bice bafashe, abakuru b’ibihugu bazaha ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba uburenganzira bwo kubarasaho, yavuze ko ntakosa bakoze rituma baraswaho, ndetse ko batari abicanyi kuko babereye hariya kurinda abaturage bahohoterwa.

Uyu mutwe wibukije ko utazemera kurebera mu gihe cyose Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu bikorwa Jenoside yateguye nabo bafatanya, ishimangira ko itarebera abaturage bicwa.

Ibindi yasabye nuko abantu bazirikana ko hari amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe ariko akarengwaho na guverinoma ya Congo binyuze mu mikoranire ifitanye n’imitwe ya FDLR, NYATURA, CODEDO, Mai-Mai n’indi mitwe yitwaje intwaro.

M23 yasabye kandi ko yahura n’umuhuza muri ibi biganiro bigamije amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, mu rwego rwo kuganira uburyo muri iki gihugu hagarurwa amahoro.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • DONG SHII says:
    November 25, 2022 at 7:56 pm

    23 murabana beza kbx ark nibabagabaho ibitero muzajye gufata kinjassa

    Reply
  • Anonymous says:
    November 25, 2022 at 11:45 pm

    nimu bemubaretse turebe nibongera kubacokoza gahunda niki njasa

    Reply
  • Bahati Jimmy says:
    November 26, 2022 at 8:44 am

    Kinjassa! Urahita aho munsi yurugo!
    Ngira ngo na 2013 mwarahashakaga!
    Muvuga ko murwanira abaturage bahe kandi aho munyuze hose ari imiborogo!
    Ahubwo muri ababaazi! Murebe ibara mwaretse Bunagana!!

    Reply
  • Anonymous says:
    November 26, 2022 at 1:35 pm

    Mubyukuri m23 ibyo irwanirabiragaragar pee ahubwo ingaboza karere nizirukane EFDRR nindimitwe yose🇷🇼

    Reply
    • Ndengejeho Pascal Baylon says:
      November 27, 2022 at 7:12 pm

      Ibyo uvuga nihuje neza neza nibya wa muvugizi wa M23. Bamubajije bati imigambi yanyu ni iyihe? arasubiza ati: “FDLR iri ku butaka bwa Congo …”. Bati muzava ku butaka mwafashe? Arasubiza ati: “FDLR iraarwana hamwe na FARDC …”. Bati ese nibabarasaho muzakora iki? Nawe ati: “FDLR ikomeje kwifatanya n’indi mitwe gutegura jenoside ….”. Urebye FDLR irasa n’aho ari intangiriro n’iherezo ly’ibibazo byose M23 ifite!

      Reply
  • Pingback: i Nairobi hagiye kubera inama yo gusasa inzobe ku mutekano wa Congo – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Perezida Samia Suluhu yijeje Museveni umusanzu mu biganiro byo kugarura amahoro mu karere

2 Min Read
Mu mahanga

Gen Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na se

2 Min Read
Mu mahanga

Ghana na Zambia bakuyeho visa ku baturage b’ibyo bihugu

1 Min Read
Mu mahanga

Umuhungu wa Muammar Gaddafi yitabye Imana, hakekwa kuraswa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?