Umutwe wa AFC/M23 wabeshyuje inkuru z’uko wasabye ingabo zawo ziri mu mujyi wa Bukavu wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuwuvamo.
Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga harimo hazenguruka itangazo ryitiriwe Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, demokarasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, rivuga ko iri huriro ryafashe icyemezo cyo kuva i Bukavu kugira ngo amahoro arambye aboneke.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko ririya tangazo ari ikinyoma kandi ko ryahimbwe n’ubutegetsi bwa RDC mu rwego rwo kwibagiza abantu igitero ingabo zabwo zagabye i Goma tariki 11 Werurwe 2026.
Kanyuka yashimangiye ko nta binyoma bishobora gutuma iki gitero cyiciwemo Umufaransakazi Karine Buisset wakorera ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) cyibagirana.
AFC/M23 yafashe umujyi wa Bukavu muri Gashyantare 2025.
