BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jan 24, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yatanze impuruza ku mabombe ya FARDC ari guhitana abaturage

M23 yatanze impuruza ku mabombe ya FARDC ari guhitana abaturage

admin
Last updated: November 8, 2022 4:02 pm
admin
Share
SHARE

Umutwe wa M23 watangaje ko icyemezo cy’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo kuyiminjaho amabombe ikoresheje indege kabuhariwe z’intambara, bigaragaza nta gushidikanya ko Leta itifuza ibiganiro, igamije intambara.

Indege z’intambara z’Uburusiya zacanyeho umuriro M23

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ugushingo 2022, Umutwe wa M23 wacanyweho umuriro n’Ingabo za Leta ya Congo, zawugabyeho ibitero simusiga zikoresheje ibisasu by’indege z’intambara zakuwe mu Burusiya Sukhoi-25.

Mu itangazo ryasinyweho n’umuvugizi mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatabaje imiryango mpuzamahanga, avuga ko Congo itifuza ibiganiro ahubwo igamije intambara.

Yagize ati”M23 iratangariza imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu ko  guverinoma ya Congo iri gukoresha indege zitandukanye z’intambara zirimo na za kajuju, isuka ibisasu biremereye mu gace gatuwemo n’abaturage, ziri kwica inzirakarengane, bari kwica abaturage batagize icyo babatwaye.”

Umutwe wa M23 wavuze ko iki cyemezo cya Congo cyo kugaba ibitero aho wigaruriye kiri butware ubuzima bw’abaturage benshi ndetse n’ihungabana ry’ikiremwa muntu muri ako gace.

Uyu mutwe ukomeza uvuga ko uko gushoza intambara, bigaragara neza ko Congo itifuza amahoro.

Yagize ati”Byumvikana neza ko guverinoma ya Congo idashaka amahoro ikomeje guhagarara ku cyemezo yafashe  cyo gushaka intambara. Yatesheje agaciro icyemezo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse na Afurika y’Iburasirazuba gihamagarira kujya mu biganiro.”

Uyu mutwe uvuga kandi ko abayobozi b’iki gihugu bagikomeje amagambo y’urwango ndetse anahembera Jenoside bityo ko biri gucamo ibice abaturage.

Muri iryo tangazo M23 ivuga kandi ko igishyize imbere ibiganiro byihuse na Guverinoma ya Congo, hagamijwe gushakira amahoro abaturage n’igihugu muri rusange ko “Uzakomeza kurinda abaturage”.

Yagize iti”tuzakomeza kwirinda no kurinda abaturage bacu mu gihe cyose tugitegereje ibiva mu bikwiye gukorwa.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko itazigera yemera ibiganiro kuko ”Itajya mu biganiro n’umutwe w’iterabwoba”.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Uwa Afurika yunze Ubumwe (AU) biheruka gutangaza ko Congo ikwiye gucisha bugufi ikajya mu biganiro na M23, igashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Nairobi ndetse na Luanda.

Congo yo isa n’iyinangiye, iheruka gutangaza ko urubyiruko rusaga 3000 bamaze kwiyindakisha mu kujya mu gisirikare.

Hagati  aho bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu nama yabahuje ku munsi w’ejo tariki ya 7 Ugushyingo 2022, banzuye ko umutwe w’ingabo z’Akarere witeguye kujya gutanga umusanzu mu Burasirazuba bwa Congo mu kurengera abaturage no gusubiza ibintu mu buryo.

TUYISHIMIRERAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • Rebero Jeremy says:
    November 8, 2022 at 8:01 pm

    M23 yaba ifite isomo yaha abandi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu? Ibihumbi by’abapfiriye muri iriya ntambara, amagana ibihumbi by’abaturage bavanywe mu byabo, abana batiga, abagore bafashwe ku ngufu n’amabi yandi yose yakozwe muri kariya karere: byose se ntibikomoka ku ntambara ya M23? Ntawe rero bakwiye guha isomo. Naho amasezerano ya Nairobi na Luanda abasaba guhagarika intambara. Nibo rero badashaka kuyubahiriza bakomeza kuvana abaturage mubyabo. FARDC yo ifite inshingano yo kurinda ubusugire bwa Kongo kandi nibyo irimo ihatanira.

    Reply
    • Kade says:
      November 9, 2022 at 2:31 pm

      Jeremy ntuturusha gukunda congo ndihanze kubera frdc wowe urimo guhutera nibigambo uziko twifuza kuba hanze ? Icyo barwanira nuburenzira nokwimwa kubyiza byigihugu ngo turi abanyarwanda wowe ntabyo uzi icecekere ubu mba Sweden

      Reply
  • %/% says:
    November 8, 2022 at 10:55 pm

    utihaye agaciro ntawakaguha ibyo m23 ikora nawewabikora

    Reply
    • anne says:
      November 9, 2022 at 11:07 am

      mukomeze gushuka M23 muzamwbira

      Reply
  • Patos says:
    November 9, 2022 at 12:12 pm

    M23 nitange itangazo ko igiye kubura imirwano no gufata Goma urebe ngo ingabo za Congo n’aba Congomen bariruka ndetse bamwe bahungira mu Rwanda.
    Interahamwe ziraza gutaha kubwinshi zakubiswe

    Reply
  • rangirajeanpierre says:
    November 9, 2022 at 10:35 pm

    Uyu ni fdlr cyangwa mai mai nyatura ntawamurenganya

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Mu mahanga

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

3 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?