BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yasubije ibirego bya MONUSCO – “Yananiwe kugarura amahoro muri Congo”

M23 yasubije ibirego bya MONUSCO – “Yananiwe kugarura amahoro muri Congo”

admin
Last updated: October 30, 2022 10:35 am
admin
Share
SHARE

M23 ivuga ko yatunguwe n’amagambo ya MONUSCO atarimo ubushishozi, ngo aho kwamagana ingabo za Congo, FARDC n’abazishyigikiye bakoresheje intwaro ziremereye BM21, n’ibifaru mu kurasa ku baturage b’abasivile, ngo yegetse ibirego ku mutwe wa M23.

Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa politiki wa M23

Itangazo rya M23 ryandikiwe i Bunagana, rigasinywa na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa Politiki w’uyu mutwe, rivuga ko M23 yagiye gucecekesha imbunda nini (za FARDC) mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile.

Umutwe wa M23 uvuga ko wibutsa MONUSCO ko yananiwe inshingano yayo yo kugarura amahoro muri Congo.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko MONUSCO imaze imyaka 20 ariko ikaba yarananiwe inshingano yayo nkuru yo kurinda abaturage b’abasivile.

M23 kandi yavuze ko MONUSCO yananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro y’amahanga ikorera ku butaka bwa Congo, by’umwihariko mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Muri iri tangazo yagize iti “Kuri ubu turabara ubwiyongere bw’imitwe yitwaje intwaro kuruta igihe MONUSCO yari itaragera muri Congo.”

M23 ivuga ko mu duce yafashe yabohoye abaturage ku ngabo za Congo n’abazishyigikira, ndetse ikibaza impamvu MONUSCO idashyigikiye ibikorwa by’ibihugu by’Akarere bigamije gukemura ibibazo bya Congo mu mahoro.

Inyeshyamba zashinje MONUSCO kunanirwa gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano M23 yagiranye na Leta ya Congo.

M23 ivuga ko bizwi ko ingabo za Congo, FARDC zishyize hamwe n’imitwe ya Mai Mai, na FDLR, bityo ko zitazakomeza kurasa aho ziri, ngo ziyicarire, ahubwo ngo zizabaha igisubizo gikwiye mu rwego rwo kurengera abaturage.

Itangazo rya M23 rikurikiye, ibirego bya MONUSCO kuri izi nyeshyamba ko amasasu yazo yakomerekeje abasirikare ba UN 4, ndetse n’ubutumwa bwa Twitter bwamagana ibikorwa bya M23, no kuyisaba guhagarika intambara.

Abasirikare 4 ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano ya M23

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • mucyaba says:
    October 30, 2022 at 12:42 pm

    UN iteye agahinda.Reba nawe imyaka ingabo zayo zirenga ibihumbi 20 zimaze muli Congo ntacyo zikora. United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Kuva UN yajyaho,Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga buri munsi dusaba Imana ngo itebutse ubwo bwami bwayo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

2 Min Read
Mu mahanga

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 na MONUSCO byaganiriye ku gahenge

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?