M23 ivuga ko yatunguwe n’amagambo ya MONUSCO atarimo ubushishozi, ngo aho kwamagana ingabo za Congo, FARDC n’abazishyigikiye bakoresheje intwaro ziremereye BM21, n’ibifaru mu kurasa ku baturage b’abasivile, ngo yegetse ibirego ku mutwe wa M23.

Itangazo rya M23 ryandikiwe i Bunagana, rigasinywa na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa Politiki w’uyu mutwe, rivuga ko M23 yagiye gucecekesha imbunda nini (za FARDC) mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile.
Umutwe wa M23 uvuga ko wibutsa MONUSCO ko yananiwe inshingano yayo yo kugarura amahoro muri Congo.
Inyeshyamba za M23 zivuga ko MONUSCO imaze imyaka 20 ariko ikaba yarananiwe inshingano yayo nkuru yo kurinda abaturage b’abasivile.
M23 kandi yavuze ko MONUSCO yananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro y’amahanga ikorera ku butaka bwa Congo, by’umwihariko mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Muri iri tangazo yagize iti “Kuri ubu turabara ubwiyongere bw’imitwe yitwaje intwaro kuruta igihe MONUSCO yari itaragera muri Congo.”
M23 ivuga ko mu duce yafashe yabohoye abaturage ku ngabo za Congo n’abazishyigikira, ndetse ikibaza impamvu MONUSCO idashyigikiye ibikorwa by’ibihugu by’Akarere bigamije gukemura ibibazo bya Congo mu mahoro.
Inyeshyamba zashinje MONUSCO kunanirwa gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano M23 yagiranye na Leta ya Congo.
M23 ivuga ko bizwi ko ingabo za Congo, FARDC zishyize hamwe n’imitwe ya Mai Mai, na FDLR, bityo ko zitazakomeza kurasa aho ziri, ngo ziyicarire, ahubwo ngo zizabaha igisubizo gikwiye mu rwego rwo kurengera abaturage.
Itangazo rya M23 rikurikiye, ibirego bya MONUSCO kuri izi nyeshyamba ko amasasu yazo yakomerekeje abasirikare ba UN 4, ndetse n’ubutumwa bwa Twitter bwamagana ibikorwa bya M23, no kuyisaba guhagarika intambara.
UMUSEKE.RW

UN iteye agahinda.Reba nawe imyaka ingabo zayo zirenga ibihumbi 20 zimaze muli Congo ntacyo zikora. United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Kuva UN yajyaho,Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga buri munsi dusaba Imana ngo itebutse ubwo bwami bwayo.