BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yamaganye ibirego bya Congo byo kwica abasivile ifatanyije na RDF

M23 yamaganye ibirego bya Congo byo kwica abasivile ifatanyije na RDF

admin
Last updated: December 2, 2022 9:07 am
admin
Share
SHARE

Umutwe wa M23 wamaganye ibirego bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo biwushinja kwica abasivile barenga 50 ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ahitwa i Kishishe muri Teritwari ya Rutshuru.

I Kishishe haragenzura na M23 nyuma yo kwirukana FDLR na Nyatura

Ni ibirego bikubiye mu itangazo rya FARDC ryasomwe na Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na M23 zateye ibirindiro by’ingabo za Leta zikica n’abasivile.

Maj Gen Sylvain Ekenge yashinje RDF n’umutwe wa M23 kugaba ibitero kuri Regiment ya 3410 i Kalima muri Gurupema ya Bwito no muri Gurupema ya Bambo iherutse kwigarurirwa na M23 nyuma yo kwirukana umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Mu birego yegetse kuri M23 n’u Rwanda, yavuze ko ku wa 29 Ugushingo 2022 hishwe abasivile barenga 50 abandi benshi baburirwa irengero i Kishishe muri Gurupema ya Bambo.

Ku mbuga nkoranyambaga, Impirimbanyi muri Politiki n’abanyamakuru bo muri Congo bakomeje gusakaza amafoto berekana imirambo irunze ahantu hamwe bivugwa ko ari abaturage b’i Kishishe bishwe na M23 ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda.

Abasakaza ayo mafoto bavuga ko ari ubwicanyi ndengakamere buri gukorerwa abo baturage ,bagasaba ko uyu mutwe wa M23 uranduranwa n’imizi ndetse n’u Rwanda rugafatirwa ibihano bikakaye ku rwego Mpuzamahanga.

Abo biganjemo abahezanguni basanzwe bagaragaza urwango k’u Rwanda, bari kwerekana ubuhamya bwa bamwe mu bavuga Ikinyarwanda, bakavuga ko ari abo mu bwoko bw’Abahutu bari guhigwa bukware.

Hari n’abadatinya gusaba Leta ya Congo kugaba ibitero bya gisirikare k’u Rwanda mu buryo bweruye kuko ngo arirwo ruri kwica abanye-Congo binyuze mu mutwe wa M23.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, MONUSCO yatangaje ko itewe ubwoba na raporo z’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryitiriwe M23 i Kishishe muri Rutshuru.

Yagize iti “Ibi birego, biramutse byemejwe, bishobora kuba ibyaha bihanw n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.”

MONUSCO kandi yamaganye ubwo bwicanyi bivugwa ko bwabereye i Kishishe, isaba inzego zose zibishinzwe gukora iperereza bidatinze no gushyikiriza abakoze ibyaha ubutabera.

Umutwe wa M23 binyuze mu muvugizi wayo wa Politiki, Lawrence Kanyuka, yamenyesheje imiryango Mpuzamahanga ko hatangiye ubukangurambaga bwo guhindanya isura ya M23 mu bice igenzura bigamije kuyangisha abaturage.

Ni ubukangurambaga ngo buri gukorwa na Guverinoma ya RD Congo n’ihuriro ry’imitwe bafatanyije ya FDLR, Nyatura, APLCS na Mai-Mai n’imiryango itandukanye irimo sosiyete sivile n’abanyamakuru bahengamiye kuri Leta.

M23 ivuga ko abaturage bakora imirimo yabo ya buri munsi mu duce igenzura ko ibyatangajwe na FARDC bigamije kubiba urwango.

Uyu mutwe wavuze ko ibirego bya Guverinoma by’uko wishe abaturage i Kishishe ari ibihimbano, wibukije amahanga ko nta bitero ugaba ku baturage.

M23 yongeye gutanga impuruza y’uko muri Teritwari ya Masisi hari gutegurwa Jenoside basaba ko byahagarikwa mu maguru mashya.

Uyu mutwe kandi wongeye kugaragaza ko inzira y’amahoro arambye izaturuka mu biganiro na Leta ya Congo nta yandi mananiza, ibintu Leta ya Kinshasa idakozwa na busa.

Igisirikare cya Congo kivuga ko kiteguye kurandura umutwe wa M23 binyuze mu ntambara mu gihe uyu mutwe nawo uvuga ko mu gihe uzaterwa n’uwo ari we wese uzirwanaho ukanarinda abaturage.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • mahoro jack says:
    December 2, 2022 at 3:26 pm

    Uwo jenerali Ekenge mumubwire ko iyo RDF iza kuba hariya atari kubona umwanya wo gusohora aya matangazo ye!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?