BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yahishuye ibidakwiye byongeye kugaragara ku Ngabo za LONI

M23 yahishuye ibidakwiye byongeye kugaragara ku Ngabo za LONI

admin
Last updated: April 8, 2024 9:28 am
admin
Share
SHARE

Umutwe wa M23 wongeye kwikoma Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zikomeje guha ubufasha ubufatanye bwa FARDC n’inzindi ngabo batafatanyije mu bitero bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile, aho noneho zabutije ibirindiro byarasiwemo ibisasu bya rutura.

Bikubiye mu Itangazo ryasohowe n’Ihuriro ‘AFC/Alliance Fleuve Congo’ kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Isano iri hagati y’Umuryango wacu na MONUSCO yagakwiye kandi igomba kuba ishingiye ku kubaha amahame y’amahoro n’ituze.” Ariko ko izi ngabo za MONUSCO zikomeje gukoresha nabi ububasha bwazo.

Rigakomeza rigira riti “Twamaganye twivuye inyuma ukwifashisha mu buryo butari bwo ibirindiro binyuranye bya MONUSCO, nk’ubuhungiro bw’ubufatanye bwa Leta ya Kinshasa burimo FARDC, FDLR, Abacancuro, Inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi n’ingabo za SADC, mu gihe bitari mu butumwa bwa MONUSCO.”

Iri huriro ririmo umutwe wa M23, rikomeza rivuga ko ibisasu biremereye bituruka mu birindiro bya MONUSCO bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile, abandi benshi bakava mu byabo ndetse imitungo yabo ikangirika.

Riti “Kandi ikibabaje ni uko ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa mu maso y’Umuryango mpuzamahanga, akomeje kurebera akicecekera.”

Rikongera riti “Nanone kandi ni ngombwa ko dushimangira ko FDLR, ingabo z’u Burundi, abacancuro n’inyeshyamba, bakomeje kwambara impuzankano ya FARDC.”

Iri Huriro risoza risaba Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) guhagarika ibi bikorwa byo gutiza ibirindiro ubufatanye bw’uruhande rwa Leta ya Kinshasa ngo bubikoreshe mu bikorwa byo gukomeza kwica inzirakarengane z’abasivile.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba…

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano…

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

2 Min Read
Mu mahanga

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

1 Min Read
Mu mahanga

Joseph Kabila wabaye perezida wa DRC yahamagajwe na Sena  i Kinshasa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?