BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Jul 28, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yahishuye ibidakwiye byongeye kugaragara ku Ngabo za LONI

M23 yahishuye ibidakwiye byongeye kugaragara ku Ngabo za LONI

admin
Last updated: April 8, 2024 9:28 am
admin
Share
SHARE

Umutwe wa M23 wongeye kwikoma Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zikomeje guha ubufasha ubufatanye bwa FARDC n’inzindi ngabo batafatanyije mu bitero bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile, aho noneho zabutije ibirindiro byarasiwemo ibisasu bya rutura.

Bikubiye mu Itangazo ryasohowe n’Ihuriro ‘AFC/Alliance Fleuve Congo’ kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Isano iri hagati y’Umuryango wacu na MONUSCO yagakwiye kandi igomba kuba ishingiye ku kubaha amahame y’amahoro n’ituze.” Ariko ko izi ngabo za MONUSCO zikomeje gukoresha nabi ububasha bwazo.

Rigakomeza rigira riti “Twamaganye twivuye inyuma ukwifashisha mu buryo butari bwo ibirindiro binyuranye bya MONUSCO, nk’ubuhungiro bw’ubufatanye bwa Leta ya Kinshasa burimo FARDC, FDLR, Abacancuro, Inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi n’ingabo za SADC, mu gihe bitari mu butumwa bwa MONUSCO.”

Iri huriro ririmo umutwe wa M23, rikomeza rivuga ko ibisasu biremereye bituruka mu birindiro bya MONUSCO bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile, abandi benshi bakava mu byabo ndetse imitungo yabo ikangirika.

Riti “Kandi ikibabaje ni uko ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa mu maso y’Umuryango mpuzamahanga, akomeje kurebera akicecekera.”

Rikongera riti “Nanone kandi ni ngombwa ko dushimangira ko FDLR, ingabo z’u Burundi, abacancuro n’inyeshyamba, bakomeje kwambara impuzankano ya FARDC.”

Iri Huriro risoza risaba Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) guhagarika ibi bikorwa byo gutiza ibirindiro ubufatanye bw’uruhande rwa Leta ya Kinshasa ngo bubikoreshe mu bikorwa byo gukomeza kwica inzirakarengane z’abasivile.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Thailand na Cambodia bemeranyije guhagarika imirwo

Mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjira mu mirwano ikarishye, impande…

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

Ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York , kuri uyu wa…

AFC/M23 yamaganye ubwicanyi bwakorewe abasivile bo muri Ituri

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye ubwicanyi bwakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF/NALU bwakorewe abaturage b’abasivile…

Ciara yahawe ubwenegihugu bwa Bénin

Umuhanzi w’Umunyamerika Ciara Princess Wilson wamamaye mu muziki nka Ciara, yahawe ubwenegihugu…

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

Ihuriro AFC/M23 ryageneye butumwa bunenga Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, riyishinja…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
Mu mahanga

Umudipolomate wa RDC afungiwe muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa Cocaïne

1 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Itabwa muri yombi ry’impirimbanyi yo muri Kenya ryazamuriye benshi uburakari

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?