Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwagaragaje ko ubwo u Rwanda ‘DRC na Angola bafatanga imyanzuro yo gushyiraho agahenge ko ku wa 4 Kanama hirengagijwe uruhande rukomeye runarebwa no gushyirwa mu bikorwa ku uyu mwanzuro.
Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko “mu kumva neza amasezerano y’amahoro cyangwa mu gahenge hagati y’impande ebyiri, ni ngombwa kubaha rimwe mu mahame remezo: Ihame ryo kudahagararira uruhande urwo ari rwo rwose.”
Bertrand Bisimwa akomeza avuga ko nk’uko biteganywa n’uburenganzira, ubundi amasezerano y’ubwumvikane hagati y’abantu babiri cyangwa impande ebyiri, ku ngingo ireba uruhande rwa gatatu, bisabwa ko na rwo ruhabwa ijambo mu gufata umwanzuro.
Ati “Bivuze ko uwo muntu wa gatatu na we agomba gutanga uburenganzira bwe bugaragara, kugira ngo abashe kwifatanya n’ayo masezerano.”
Yavuze ko iri tegeko ari gombwa, kuko rigena amasezerano ndetse rikarengera ibigomba kubahirizwa, iyo hazamo kurengera uburenganzira bw’abantu n’inyungu z’urundi ruhande batagira uruhare mu buryo butaziguye mu biganiro no mu ifatwa ry’ibyemezo.
Bertrand Bisimwa avuga ko no mu burenganzira mpuzamahanga, iyo hari amasezerano areba Ibihugu bibiri, ariko akaba areba uruhande rwa gatatu, ruba rukwiye kuyahabwamo ijambo rukayatangira uburenganzira, agaragaza ko biteganjwa n’Ihame rizwi nka ‘effet relatif’ rigenwa n’ingingo ya 34 y’amasezerano y’i Vienne ku burenganzira bw’amasezerano yo mu 1969.
Yakomeje agaragaza ibiteganywa n’iri hame birimo “Amasezerano y’uburenganzira n’inshingano, ashyirwaho gusa n’Ibihugu bibiri.Uruhande rwa gatatu ntirushobora gushyirwamo mu gihe rutatanze uburenganzira.”
Betrand Bisimwa atangaje ibi nyuma yuko mu cyumweru gishize, i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatangijwe urwego rwa gisirikare ruhuriweho n’u Rwanda, DRC na Angola, rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano katangiye tariki 04 Kanama 2024.
Gusa kuva icyo gihe, aka gahenge kagiye karengwaho, byumwihariko kuva mu kwezi gushize mo hagati, aho imirwano yagiye yubura ubwo umutwe wa M23 wabaga ugabweho ibitero n’uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, ndetse n’imitwe nka FDLR na Wazalendo.