Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wongeye guhangana bikomeye na Wazalendo mu gace ka Luke muri teretwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru yatangajwe yagaragaje ko ibitero byo muri ako gace byatangijwe na Wazalendo yashatse kugaba ibitero kuri AFC/M23 mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.
Ni imirwano yatangiye saa Munani z’ijoro, ibera mu gace ka Luke muri Gurupoma ya Nyamaboko 1 muri teretwari ya Masisi.
Abarwanyi ba Wazalendo bakomeje kugaba ibitero bitandukanye ku birindiro bya M23 bo bita ko bigamije kuwusubiza inyuma no kuwukura mu duce yafashe muri Masisi by’umwihariko mu gace ka Luke wagezemo ku wa kabiri.
Muri iyo mirwano kandi humvikanyemo imbunda ziremereye, ibyateye abaturage impungenge baba abatuye muri ako gace ndetse n’uduce duturanye nako kuko bamwe bakiriye abakavuyemo bahunze iyo mirwano n’abavuye muri Katobotobo mu Murenge wa Katoya.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru hari kubera imirwano ikomeye ihanganishije AFC/M23 n’imitwe ishyigikiwe na Leta ya RDC, ikunze gukorana n’ingabo z’iki gihugu.
Ku wa 22 Nyakanga 2025, AFC/M23 yahanganiye n’imitwe ya Wazalendo cyane cyane muri gurupoma ya Nyamaboko na Mufunyi muri teritwari ya Masisi.
Muri Gurupoma ya Bukombo iherereye muri Sheferi ya Bwito, AFC/M23 yaharwaniye n’umutwe wa CMC-FDP uyoborwa na Dominique Ndaruhutse umaze igihe kinini akorana na FDLR.
Iyi mirwano iri kuba nyuma y’aho Leta ya RDC na AFC/M23 bishyize umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro tariki ya 19 Nyakanga 2025, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.
Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije guhagarika imirwano burundu, ariko hari impungenge ko Wazalendo na FDLR bizakomeza kugaba ibitero bigamije kuburizamo amasezerano y’amahoro, cyane ko byagaragaje ko bidashyigikiye ibiganiro hagati ya Leta n’ihuriro byita “umwanzi”.