BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora Francophonie

Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora Francophonie

admin
Last updated: November 20, 2022 9:08 am
admin
Share
SHARE

Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF). Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bemeje ko akomeza kuyobora ku bwumvikane busesuye.

Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF

Byemejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022, mu nama ihuza abakuru b’ibibihugu na za guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa iri kubera i Djerba muri Tunisia.

Ni inama yitabiriwe n’abarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Mushikiwabo wari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya, yatowe  yari arangije manda y’imyaka itatu ayobora uwo muryango nk’umunyamabanga Mukuru.

Zimwe mu nshingano zitegereje Mushikiwabo harimo kuzamura Ururimi rw’Igifaransa, guhanga imirimo mu rubyiruko, kongerera OIF icyizere igirirwa, Ibiro bye birakomeza kuba i Paris mu Bufaransa.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF ni Umuvugizi wayo, ni we uyihagararira mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’ibikorwa bya Politiki.

Ayobora inzego eshatu zirimo Inteko za OIF, Inama ngarukamwaka z’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ihuriro rihoraho rigizwe n’Abambasaderi, rinasuzumirwamo ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari.

Gutorwa kwe guhuriranye n’uko uyu muryango  wizihiza isabukuru y’imyaka 50 umaze ubayeho kuko washinzwe mu 1970. Ugizwe n’ibihugu 88 bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Intumwa ya Congo yikuye mu ifoto y’Abayobozi bafunguye inama ya Francophonie

Ifoto ya Perezida wa Tunisia, Kais Saied, Mme Louise Mushikiwabo na Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?