BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 29, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Leta ya RDC yashoye miliyari y’Amadolari mu nzego z’umutekano mu 2025

Leta ya RDC yashoye miliyari y’Amadolari mu nzego z’umutekano mu 2025

sam
Last updated: May 28, 2025 1:04 pm
sam
Share
SHARE

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashoye miliyari 1 y’Amadolari ya Amerika mu nzego z’umutekano mu mezi ane ya mbere y’umwaka wa 2025.

Aya makuru yemejwe na babiri bo muri Guverinoma ya RDC mu kiganiro bagiranye n’ibiro ntaramakuru Reuters nyuma y’aho tariki ya 23 Gicurasi inama y’abaminisitiri yemeje ingengo y’imari ivuguruye izagezwa ku Nteko Ishinga Amategeko.

Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, ubwo yagiriraga uruzinduko mu mujyi wa Tshikapa muri Kasai ku wa 27 Gicurasi, yatangaje ko intambara yo mu burasirazuba iri guhombya iki gihugu kuko amafaranga ayishorwamo yiyongereye.

Ati “Turi mu ntambara mu burasirazuba bw’igihugu, iri kugabanya bikomeye ingengo y’imari yacu. Mu nama y’abaminisitiri iheruka, twemeje ingengo y’imari ivuguruye, izagezwa ku Nteko Ishinga Amategeko. Twahombye 1,7% by’ingengo y’imari yacu, twongera amafaranga dushora mu nzego z’umutekano.”

Muri Werurwe 2025, Minisiteri y’Imari yatangaje ko umushara w’abasirikare n’abapolisi ugiye gukubwa kabiri, kugira ngo bongere imbaraga ku rugamba bahanganyemo n’ihuriro AFC/M23. Byitezwe ko izi mpinduka zizatwara Leta miliyoni 500 z’Amadolari muri uyu mwaka.

Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) muri RDC, Rene Tapsoba, yagaragaje ko kutagenzura ibice byo mu burasirazuba bw’igihugu birimo amabuye y’agaciro, bishobora guhombya Leta 4% by’amafaranga iteganya kwinjiza mu misoro muri uyu mwaka.

Yasobanuye ko kugira ngo hatabaho icyuho mu ngengo y’imari igenerwa inzego z’umutekano, Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga agenerwa za Minisiteri ndetse n’imishahara y’abayobozi b’ibigo bya Leta.

Nubwo amafaranga ashorwa mu nzego z’umutekano yongerewe, mu gisirikare haracyagaragara ikibazo cy’ibiribwa bidahagije, kubura amasasasu ndetse n’ibindi bikoresho by’ibanze byafasha abasirikare mu ntambara.

Umusirikare ufite ipeti rya Général yatangarije ibi biro ntaramakuru ko amafaranga menshi mu ngengo y’imari agurwa intwaro, umuyobozi muri Minisiteri y’Imari agira ati “Amenshi muri aya mafaranga akoreshwa binyuranye n’ibiri mu murongo w’ingengo y’imari.”

Raporo yo muri Gicurasi 2025 igaragaza ko igisirikare cya RDC gifite abasirikare 268.602 barimo 74.000 bari ku rugamba. Abarenga 36.000 ntabwo bari mu kazi bikoraho. Hari abagera ku 3618 bari mu kiruhuko cy’izabukuru bishyuza ibirarane bya miliyoni 145 z’Amadolari.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

DRC: Kabila yagiranye ibiganiro n’abanyamadini

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari…

Hatangajwe itariki y’Ibirori byo kwita  Abana b’Ingagi izina

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana…

Marocco n’u Rwanda bigiye guhanganira kwakira Formula 1

Marocco n’ u Rwanda kimwe n’Afurika y’epfo ni bimwe mu bihugu bigiye…

Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo muri Afurika bahuriye muri Kenya

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abagaba bakuru…

Museveni ahamya ko Leta ya RDC ifite uruhare mu mutekano wazambye

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahamije ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umwanditsi w’Umunya-Kenya,Prof Ngũgĩ wa Thiong’o, yitabye Imana , ku myaka 87.

3 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Abanyeshuri batwitse inzu bararagamo kubera ko bimwe uruhushya rwo kureba Match

2 Min Read
Mu mahanga

Abanya-Palestina bagera kuri 24 bapfiriye mu bitero bya Israeli

4 Min Read
Mu mahanga

U Burayi buzasenyuka: Merkel wayoboye u Budage yatanze umuburo

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?