BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Leta ya RDC yarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere baganiriye na AFC/M23

Leta ya RDC yarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere baganiriye na AFC/M23

sam
Last updated: June 7, 2025 12:14 pm
sam
Share
SHARE

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka (EJVM) baganiriye n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23.

Tariki ya 2 Kamena, Umuyobozi wa EJVM, Lucky Cholwe n’abandi bakorera muri uru rwego, basuye ubuyobozi bwa AFC/M23 ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, baganira ku mahoro ndetse n’umutekano.

Muri ibi biganiro, Guverineri w’iyi ntara, Bahati Erasto Musanga, yijeje EJVM ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Cholwe yagize ati “Mbere na mbere, ndagira ngo nshimire Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru. Nazanye n’itsinda ryanjye kugira ngo tuganire. Ndashimira AFC/M23 kuba yaduhaye aya mahirwe yo guhura na we. Twaganiriye nk’abavandimwe ku bibazo bitandukanye bibangamiye intara.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko ibyajyanye itsinda rya EJVM muri Kivu y’Amajyaruguru ari ukugenzura uko umutekano uhagaze, nk’uko biri mu nshingano z’uru rwego, bityo ko nta kibazo kirimo.

Ambasade ya RDC mu Burundi tariki ya 3 Kamena yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Inama Mpuzamahanga y’akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), ibaruwa yamagana urugendo rw’itsinda rya EJVM muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi Ambasade yasobanuye ko AFC/M23 yahungabanyije umutekano wa Kivu y’Amajyaruguru, bityo ko itsinda rya EJVM ryagiye gushyigikira iri huriro, bihabanye n’amahame y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango iharanira amahoro.

Yasabye Umunyamabanga Mukuru wa ICGLR kugaragaza uruhande ishyigikiye, hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 igenzura ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?