Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) bwatangaje ko mu gihe cya vuba, butangira gushyira mu bikorwa imishinga yo kugaba amashami hirya no hino mu Ntara, hagamijwe kwegereza abaturage uburyo bwo kubona serivisi z’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.
Umuyobozi wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa, asobanura ko barebye ahantu haturuka ibizamini byinshi (sample), ariko ko hari n’ibitarabageragaho kubera amikoro.
Akomeza agira ati: “Ni byo koko dukwiye kuvuna amaguru abantu bashaka serivisi zacu baturuka kure, hari igihe nka RIB ihura n’umuntu witabye Imana ari nka Nyamasheke cyangwa se Bugarama, kugira ngo azagere hano tumupime urumva ikiguzi kiriho.”
Ubuyobozi bwa RFI busobanura ko Urwego rw’Ubugenzacyaha usanga rusabwa gukoresha amafaranga menshi kandi ko hari n’igihe ruba rudafite ubwo bushobozi uwo mwanya, hakiyongeraho kuba ibigo byombi aho bikura ari hamwe, bigatuma RIB yiyambaza imodoka y’Akarere kugira ngo ibimenyetso bigezwe kuri Laboratwari.
Yongeraho ko hari n’igihe imodoka na yo iba idahari bityo serivisi ntibonekere igihe.
Agira ati: “Rero muri bwa buryo bwo kugira ngo duhe serivisi Abanyarwanda, dutange ubutabera bunoze ni byiza ko tubegera kugira ngo niyo atashobora kuza cyangwa ngo bitinde, bibone aho bikorerwa hafi.”
Lt Col (Rtd) Dr. Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa RFI, akomeza avuga ati: “Twararebye tubona ko kwegera ahongaho ari ho hazaba hari ikiguzi gike kurusha uko ufata ibintu byose ukajya ubizana i Kigali ahubwo kubegera ni byo bitanga igisubizo.
Nka Leta ni yo mpamvu yahisemo ko tugaba amashami hirya no hino kugira ngo tworohereze abatugana ariko kandi dukore na byinshi kurushaho kugira ngo ubutabera mu banyarwanda busakare.”
RFI iherutse gutangaza ko imaze gutanga amakuru ku madosiye arenga ibihumbi 73 mu nkiko, byanatumye bamwe batabwa muri yombi.
Iki kigo gifatwa nk’urutirugongo mu butabera bw’u Rwanda kubera ko mu myaka itanu ishize kimaze gutanga amakuru ku madosiye menshi ari mu nkiko.
Binyuze mu itegeko N°41/2016 ryo ku wa 15/10/2016, iyari Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera yagizwe ikigo cya Leta kugira ngo irusheho gutanga serivisi ku nzego z’ubutabera.
Mu 2023 hongeye kuba izindi mpinduka, RFL igirwa Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera kizwi nka RFI, ubushobozi bwayo buragurwa ku buryo uyu munsi itanga serivisi 12 zijyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.