BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Laurentine Kanyana yarahiye nk’Umuhuza mushya w’Abarundi

Laurentine Kanyana yarahiye nk’Umuhuza mushya w’Abarundi

admin
Last updated: November 22, 2022 1:46 pm
admin
Share
SHARE
Nyuma y’uko atowe ku wa 17 Ugushyingo 2022, Aimée Laurentine Kanyana, Umuhuza (Umuvunyi) mushya w’Abarundi kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022 yarahiriye manda y’imyaka itandatu iri imbere.
Aimée Laurentine Kanyana, Umuhuza (Umuvunyi) mushya w’Abarundi

Ni indahiro uyu mugore uzwi kuva mu myaka irenga 17 ishyaka rya CNDD-FDD rigeze ku butegetsi yakoreye imbere y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Laurentine Kanyana yasimbuye Edouard Nduwimana mu nshingano ze, Nduwimana yanze kwitabira uyu muhango ngo ashyikirize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa bye bya nyuma.

Uyu mugabo utajya uvugirwamo mu ishyaka rya CNDD-FDD yasobanuye ko Itegeko Nshinga ritamutegeka kujya imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko keretse kohereza raporo.

Kanyana w’imyaka 48 yize amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Burundi, ni we mugore wa mbere utorewe kuyobora uru rwego rwashyizweho mu 2010.

Kuva Perezida Evariste Ndayishimiye agiye ku butegetsi mu 2020, Laurentine Kanyana yari icyegera cy’umuyobozi mu biro bye.

Imbere y’aho, kuri reta ya Nyakwigendera Petero Nkurunziza, Kanyana yari Minisitiri w’Ubutabera, yavuzwe muri dosiye nyinshi zo kumvisha abatavuga rumwe na Leta.

Ubwo mu cyumweru gishize Laurentine Kanyana yatorerwaga uyu mwanya, benshi bagaragaje ko 70% bya dosiye biri mu rwego agiye guhagararira yazigizemo uruhare ubwo yari Minisitiri w’Ubutabera.

Kumuha uyu mwanya bifatwa nk’impano yahawe na Perezida Evariste Ndayishimiye uhanganye n’ibifi binini mu ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Umuhuza w’Abarundi na Leta yakira ibirego n’akarengane mu guhutaza uburenganzira bw’abaturage bikorwa n’abakozi ba Leta n’abakora mu bucamanza, ibikwiye gukosorwa akabimenyesha abategetsi babifitiye ububasha.

Aimée Laurentine Kanyana asanzwe ari inkoramutima ya Perezida Varisito Ndayishimiye


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • bwahika says:
    November 22, 2022 at 3:14 pm

    Abatuye isi bakeneye “umuvunyi” washobora kubarenganura.Mu isi harimo akarengane gakabije.Urugero,iyo his excellency yasuye abaturage,mujya mubona ubwinshi bw’abaturage bajya kumutakira.Nabwo biba ari abantu bacye cyane bashobora kumugeraho.Akarengane,kuzuye mu isi hose.Nkuko bible ivuga,umunsi isi yabaye paradizo,izaba itegekwa na Yezu,afatanyije n’abantu bake bazajya mu ijuru.Nibwo bwami bw’Imana Yesu yigishije kenshi.Icyo gihe,ibibazo byose bizavaho,harimi urupfu,indwara,akarengane,etc…Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo itebutse ubwami bwayo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

2 Min Read
Mu mahanga

Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

2 Min Read
Mu mahanga

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

1 Min Read
Mu mahanga

MASISI: FARDC irigamba kwisubiza Mahanga

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?