BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kwita Izina 2022: RDB yishimira ko ubukerarugendo buri kuzahuka

Kwita Izina 2022: RDB yishimira ko ubukerarugendo buri kuzahuka

admin
Last updated: September 2, 2022 1:11 pm
admin
Share
SHARE

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere, RDB, yatangaje ko yishimira kuba Ubukerarugendo buri kuzahuka nyuma yo guhungabanywa n’icyorezo cya Coronavirus.

Kwita Izina ni kimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo bihuruza imbaga haba mu Rwanda no hanze yarwo

Ibi abitangaje mu gihe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Nzeri 2022, mu Karere ka Musanze, ahari kubera  umuhango wo Kwita Izina abana 20 b’ingagi zo mu birunga.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye, ukaba ubera mu nkengero za Pariki y’Ibirunga mu Kinigi.

Abita abana b’ingagi amazina barimo Igikomangoma cya Wales, Charles Philip Arhur George, wifashisha ikoranabuhanga n’abandi banyacyubahiro.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Mme Jeannette Kagame, n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Mme Louise Mushikiwabo, bari mu banyacyubahiro batandukanye bitabiriye kiriya gikorwa.

Mme Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo Kwita Izina ingagi

Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 18, hari hashize imyaka ibiri iki gikorwa cyitaba imbonankubone  kubera icyorezo cya COVID-19.

Abana b’ingagi 20 bahabwa amazina bavutse mu mezi 12 ashize, bari mu muryango wa Noheri, Musilikali, Ntambara, Sabyinyo, Mutobo, Igisha, Susa, Muhoza, Amahoro, Hirwa, Pablo, na Kureba.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi yavuze ko Kwita Izina  ari igikorwa cyiza cyo guteza imbere ubukerarugendo.

Yagize ati “Twishimiye kugaruka mu Kinigi, mu Ntara y’Amajyarugu, ahaba ibi biremwa bidasanzwe (ingagi). Igikorwa cyo Kwita Izina gifite akamaro kanini mu kubungabunga ingagi.”

Yakomeje agira ati “Ndashima Leta y’u Rwanda imbaraga ishyira mu kuzibungabunga.”

Uyu muyobozi yavuze ko umubare w’abasura ingagi ugenda wiyongera. Yongeyeho ko yishimira ko ubukerarugendo bugiye kugaruka ku murongo nyuma y’icyorezo cya COVID-19 cyari cyabuzahaje.

Yagize ati “Twishimiye kugaruka k’ubukerarugendo mu Rwanda, nyuma yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Turakomeza kubungabunga umurage wacu, dusangiza ubunararibonye Isi, tubasangiza ubwiza bw’u Rwanda.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney n’Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi bitabiriye Kwita Izina

Kuva uyu muhango watangira mu 2005, abana 354 b’ingagi zo mu Birunga bamaze guhabwa amazina.

RDB ivuga ko inyungu yavuye mu bukerarugendo mu mwaka ushize byazamutseho 25%, amafaranga ava kuri miliyoni ijana na mirongo itatu n’imwe z’amadolari ($ M131) muri 2020, agera kuri miliyoni ijana na mirongo itandatu n’enye z’amadolari ($ M164) mu 2021.

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, aherutse gutangaza   ko kwiyongera kw’amafaranga ava mu bukerarugendo byatumye batera inkunga imishinga 72 ituriye Pariki zitandukanye ibarizwa mu turere 12 duturiye Pariki zitandukanye.

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bongereye amafaranga y’urwunguko bagenera abaturiye Pariki z’igihugu, yavuye kuri miliyari imwe na miliyoni magana cyenda (Miliyari 1.9Frw) agera kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mme Dancile Nyirarugero  yavuze ko kuva mu 2005, imishinga 532, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari eshatu n’igice (Miliyari 3.5Frw) yatewe inkunga mu Mirenge 12 ikikije Pariki y’Ibirunga.

Muri iyo mishinga harimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, amashuri, amavuriro, amazi, no kubakira inzu abaturage batishoboye.

Yanavuze ko Umudugudu w’Ikitegererezo wa Kinigi na wo wubatswe mu musaruro uva mu bukerarugendo.

Mme Louise Mushikiwabo mu mukenyero na we yitabiriye Kwita Izina
Kabuhariwe wamamaye mu ikipe ya Chelsea mu Bwongereza, Didier Drogba na we yagiye mu Kinigi Kwita Izina
Abatuye Musanze bishimira iterambere ubukerarugendo bubagezaho

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Donald Trump yoherereje ibaruwa perezida wa Isiraheli amusaba kubabarira byimazeyo Benjamin Netanyahu 

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko igihe kigeze ngo…

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?