BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Kwimwa amafaranga n’Umujyi, ishyamba; Impamvu Juvénal yeguye

Kwimwa amafaranga n’Umujyi, ishyamba; Impamvu Juvénal yeguye

admin
Last updated: September 29, 2022 1:50 pm
admin
Share
SHARE

Zimwe mu mpamvu zishobora kuba ziri mu byatumye Mvukiyehe Juvénal arekura inshingano zo kuyobora iyi kipe, harimo kunanizwa na bamwe bahoze bayobora iyi kipe no gutinda guhabwa amafaranga ikipe yemerewe n’Umujyi wa Kigali.

Mvukiyehe yeguye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports

Mu myaka ibiri Mvukiyehe yamaze muri Kiyovu Sports, yagerageje kuyigarura ku ruhando rw’amakipe akomeye nyuma y’imyaka myinshi iyi kipe yarabaye insina ngufi imbere y’abacyeba bayo.

Gusa mu kiganiro cyihariye aherutse guha UMUSEKE, uyu muyobozi yari yaciye amarenga yo kutazakomeza kuyobora iyi kipe bitewe no kuba abo yasimbuye barakomeje kumunaniza mu mikorere.

Andi makuru yizewe UMUSEKE wahawe n’umwe mu bakozi b’Umujyi wa Kigali, yavuze ko habayeho kunaniza uyu muyobozi mu bijyanye no guhabwa amafaranga ikipe yemewe n’Umujyi wa Kigali.

Juvénal icyo gihe yagize ati “Komite Nyobozi yacu yagiyeho mu buryo bugoranye, bituma ubufatanye n’abo twasimbuye butaba bwiza. Ndetse n’uyu munsi ntabwo navuga ngo ni bwiza kubera ko twagerageje kubegera, kubatumira mu bikorwa bitandukanye bya Kiyovu ariko ubwitabire bwabo bukanga ntibube.”

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko kimwe mu byamugoye kuva yatorwa, harimo kudahuza n’abahoze bayiyobora ari naho havuye kuvuga ko manda ye nirangira atiteguye kwiyamamariza indi.

Ati “Twakomeje kubibona n’igihe Kiyovu yatsinze hari ibyishimo. Kuko twishakagamo agahimbazamusyi k’abakinnyi ariko ukabona abahoze mu buyobozi ntibabyitabira. Twakomeje kubegera ariko biragorana neza neza. Tubasaba ko twaha agaciro Kiyovu twese duhuriyeho ariko ntabwo byabaye.”

Yongeyeho ati “Ntabwo bishimishije kuko uteri mu buyobozi ntabwo byakubuza gutanga umusanzu kuko aba ari ikipe ukunda. Ku bwanjye nabasaba kugaruka tugafatanya. Niba ari n’ubuyobozi bashaka nanabubaha.”

Mvukiyehe muri iki kiganiro yavuze ko adakunda ihangana n’ubwo hari abashaka kubizanamo ibindi. Ntibikwiye rwose kuko turi mu mupira. Batishimiye ubuyobozi baza mu Nteko rusange njye nkarekura.” Njye navuze ko manda irangira ntabwo nzongera kwiyamamaza.”

Gusa andi makuru akavuga ko indi mpamvu iri mu zikomeye zatumye uyu muyobozi yegura, harimo ko bamwe mu bayobozi batandukanye mu makipe y’amacyeba ya Kiyovu babaye impamvu y’itinda ry’amafaranga Umujyi wa Kigali iha iyi kipe.

Iyo uganiriye n’abakunzi ba Kiyovu Sports ndetse babana nayo umunsi ku wundi, bahamya ko ibindi byakomeje kugorana kuva Mvukiyehe yatangira kuyiyobora, harimo ko nawe hari aho yagiye afata ibyemezo ku giti cye kandi afite abo bafatanya kuyobora ikipe.

Ndetse hari abo uyu muyobozi yabwiye ko abahoze bayiyobora biyemeje gukora ibishoboka byose ngo bagaragaze intege nke ze yaba mu gihe ikipe yatsinze cyangwa yatsinzwe.

Harakurikiraho iki?

Uyu mugabo yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kuyobora Kiyovu Sports Ltd aho kuguma ari umuyobozi wa Kiyovu Sports Association.

Kiyovu Sports y’umwaka ushize si yo ihari ubu!  

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Rukundo says:
    September 30, 2022 at 6:30 am

    EREGA UMUPIRA WACU WARAFYUYE CYERA IYO UBONA TEAM YA CYERA NKA KIYOVU UMUGYI WA KIGALI UYIMA CASH UKAYAHA GASOGI ITAGIRA UMUFANA NU MWE. AS KIGALI ITAGIRA UMUFANA NUMWE UKIHA MILLIONI ZITAGIRA UKO ZINGANA NTA MUFANA NUNMWE NTA MAFARANGA 5.000 iSHOBA KWINJIZA YAKINNYE UKIBAZA INYUNGU UKAYIBURA. MURAKOZE

    Reply
  • Rugamba says:
    September 30, 2022 at 6:34 am

    JUVENAL YARAHATANYE BISHOBOKA NIBA AKUNDA FOOTBALL NIYISHINGIRE TEAM YE AVE MU MATIKU YO GUFASHA ABANTU BATABONA IBYO UKORA NTA NYUNGU IRIMO EX HAJI PRES. WA GORILLA , KNC GASOGI.NIKO BIMEZE NAHO AYO MATIKU YABA YOVU SIHO GUSSA , MUKURA,RAYON SPORT, MURAKOZE

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?