Ubwegure butunguranye bwa Visi-Perezida w’u Buhinde wari unayoboye Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Jagdeep Dhankhar bwateje impaka zikomeye n’urujijo haba mu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abandi ku mpamvu ibyihishe inyuma yatumye yegura.
Ibaruwa y’ubwegure bwe yaje itunguranye nyuma yo kuyobora inama y’Abasenateri ndetse aranabarahiza ku mugoroba wo ku 21 Nyakanga nyuma, ahita ayisohora avuga ko ashaka gushyira imbere ubuzima bwe no gukurikiza inama z’abaganga.
Mu ibaruwa ye yavuze ko byari umugisha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye kandi byagize impinduka ku izamuka ry’ubukungu ridasanzwe ariko yeguye ku mirimo ye ku bw’impamvu z’ubuzima bwe.
Yaraye yeguye mu gihe byari biteganyijwe ko azagirira uruzinduko rw’akazi mu Mujyi wa Jaipur ku wa 23 Nyakanga.
BBC yatangaje ko nubwo yeguye ariko ishyaka rye rya Bharatiya Janata Party, (BJP) ntacyo rirabivugaho mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegesti bavuze ko kwegura kwe bidasanzwe ahubwo hari ikibyihishe inyuma.
Jagdeep Dhankhar, w’imyaka 74 yabaye Visi-Perezida w’u Buhinde muri Kanama 2022, gusa manda ye yari kuzarangira mu 2027