BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kuri Rutangarwamaboko, Turahirwa Moses yakoze “ubuhoni” ahindanya umuco

Kuri Rutangarwamaboko, Turahirwa Moses yakoze “ubuhoni” ahindanya umuco

admin
Last updated: January 5, 2023 7:47 pm
admin
Share
SHARE

Umupfumu, Muganga Rutangarwamaboko yaneguye abakomeje guhindanya u Rwanda n’umuco warwo bakoresheje ijambo Kwaanda binyuze mu buhoni bw’ubutinganyi, asabira ibihano bikakaye Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshion ku bwo gusiga icyasha umuco.

Umupfumu Rutangarwamaboko yasabiye ibihano Moshion

Ibi abivuze nyuma y’uko amashusho ya Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshion yacicikanye akora ubutinganyi na mugenzi we.

Turahirwa na we ubwe yasabye imbabazi, avuga ko yashyizwe hanze n’abakoresheje imbuga nkoranyambaga ze.

Mu burakari bwinshi bwo kuba abantu bakomeje gukoresha ijambo Kwaanda ku bw’aya mashusho, Muganga Rutangarwamaboko yasabye abantu kureka guhindanya u Rwanda n’umuco warwo bahuza ubutinganyi n’umuco.

Ati “Kwaanda si umwanda mureke guhindanya u Rwanda n’umuco wacu, Nyagasani imandwa nkuru y’u Rwanda Muganga Rutangarwamaboko atsinze akabi kateye anasaba inzego bireba kubihana by’akabonerezo.”

Yakomeje agira ati “Nk’umushakashatsi wihebeye umuco, amateka, imbonezabitekerezo n’ubuzima bwa muntu mbabajwe cyane n’ikitiriwe kwaanda twasobanuye mu 2014 ko ari ukwaguka bizira imbibi zaba iz’ahantu zaba n’iz’igihe, aricyo gisobanura cy’u Rwanda, none bikaba bihindanyijwe n’ubuhone bw’ubutinganyi.”

Muganga Rutangarwamaboko yashimangiyeko ibyakozwe na Turahirwa Moses uzwi nka Moshion ari amahano n’ikinegu ku muco w’u Rwanda n’Abanyarwanda, asaba Minisiteri y’Umuco, Inteko y’Umuco n’Ururimi kwamagana ibyakozwe, ndetse n’izindi nzego kubikurikirana.

Muganga Rutangarwamaboko ni umwe mu banyarwanda bakomeje kugaragaza kwizirika ku muco nyarwanda, aho ayoboye Ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, akaba akunze kugaragara mu bikorwa byo gukomera ku muhango wo guterekera.

Avuze ibi kandi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje gusaba inzego bireba kugira icyo bakora kuri iki gikorwa bise icyo urukozasoni cyamamaza ubutinganyi cyakozwe na Moshion wanabyemeye ko amashusho yagaragaye ari aye, basaba ko yafatirwa ibihanondetse akanyuzwaho akanyafu.

Ni mu gihe kandi hakomeje kugaragara abavuga ko imyambaro ya Moshions baguze batazongera kuyambara, ndetse no kuba barota kuyigura. Gusa hari n’abandi bagaragaza ko ibyakozwe nubwo bidakwiye ariko afite uburenganzira bwo kubaho uko abyifuza.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Jack says:
    January 6, 2023 at 9:13 pm

    Ariko nta nisesemi bagira! biriya nubwo ibibuno byose bivamo umwanda icya turahirwa kimeze gute koko!puuu

    Reply
  • Nzabandora says:
    January 7, 2023 at 3:41 pm

    Rwose Rutangarwamaboko avuze ukuri. Moses yagombye gukurikiranwa n’ubutabera ku bwo gusenya umuco w’igihugu. Kwaanda ntaho bihuriye n’ariya mahano ye! Birababaje kuba twirirwa twivovota twamagana ibi Minisiteri ifite umuco mu nshingano na ya nteko y’umuco n’ururimi bicecekeye! Habe no gusohora itangazo ngo bamagane ibi bintu byitiriwe umuco kandi ataribyo. Mwagombye gusohora itangazo ryamagana Moses kandi mugakosora mugasobanura icyo kwaanda aricyo hatazagira ubitwara uko Moses yarikoresheje ko ari byo byo!
    Umuco wagabweho igitero!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Utuntu n'utundi

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?