BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kuri Rutangarwamaboko, Turahirwa Moses yakoze “ubuhoni” ahindanya umuco

Kuri Rutangarwamaboko, Turahirwa Moses yakoze “ubuhoni” ahindanya umuco

admin
Last updated: January 5, 2023 7:47 pm
admin
Share
SHARE

Umupfumu, Muganga Rutangarwamaboko yaneguye abakomeje guhindanya u Rwanda n’umuco warwo bakoresheje ijambo Kwaanda binyuze mu buhoni bw’ubutinganyi, asabira ibihano bikakaye Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshion ku bwo gusiga icyasha umuco.

Umupfumu Rutangarwamaboko yasabiye ibihano Moshion

Ibi abivuze nyuma y’uko amashusho ya Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshion yacicikanye akora ubutinganyi na mugenzi we.

Turahirwa na we ubwe yasabye imbabazi, avuga ko yashyizwe hanze n’abakoresheje imbuga nkoranyambaga ze.

Mu burakari bwinshi bwo kuba abantu bakomeje gukoresha ijambo Kwaanda ku bw’aya mashusho, Muganga Rutangarwamaboko yasabye abantu kureka guhindanya u Rwanda n’umuco warwo bahuza ubutinganyi n’umuco.

Ati “Kwaanda si umwanda mureke guhindanya u Rwanda n’umuco wacu, Nyagasani imandwa nkuru y’u Rwanda Muganga Rutangarwamaboko atsinze akabi kateye anasaba inzego bireba kubihana by’akabonerezo.”

Yakomeje agira ati “Nk’umushakashatsi wihebeye umuco, amateka, imbonezabitekerezo n’ubuzima bwa muntu mbabajwe cyane n’ikitiriwe kwaanda twasobanuye mu 2014 ko ari ukwaguka bizira imbibi zaba iz’ahantu zaba n’iz’igihe, aricyo gisobanura cy’u Rwanda, none bikaba bihindanyijwe n’ubuhone bw’ubutinganyi.”

Muganga Rutangarwamaboko yashimangiyeko ibyakozwe na Turahirwa Moses uzwi nka Moshion ari amahano n’ikinegu ku muco w’u Rwanda n’Abanyarwanda, asaba Minisiteri y’Umuco, Inteko y’Umuco n’Ururimi kwamagana ibyakozwe, ndetse n’izindi nzego kubikurikirana.

Muganga Rutangarwamaboko ni umwe mu banyarwanda bakomeje kugaragaza kwizirika ku muco nyarwanda, aho ayoboye Ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, akaba akunze kugaragara mu bikorwa byo gukomera ku muhango wo guterekera.

Avuze ibi kandi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje gusaba inzego bireba kugira icyo bakora kuri iki gikorwa bise icyo urukozasoni cyamamaza ubutinganyi cyakozwe na Moshion wanabyemeye ko amashusho yagaragaye ari aye, basaba ko yafatirwa ibihanondetse akanyuzwaho akanyafu.

Ni mu gihe kandi hakomeje kugaragara abavuga ko imyambaro ya Moshions baguze batazongera kuyambara, ndetse no kuba barota kuyigura. Gusa hari n’abandi bagaragaza ko ibyakozwe nubwo bidakwiye ariko afite uburenganzira bwo kubaho uko abyifuza.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Jack says:
    January 6, 2023 at 9:13 pm

    Ariko nta nisesemi bagira! biriya nubwo ibibuno byose bivamo umwanda icya turahirwa kimeze gute koko!puuu

    Reply
  • Nzabandora says:
    January 7, 2023 at 3:41 pm

    Rwose Rutangarwamaboko avuze ukuri. Moses yagombye gukurikiranwa n’ubutabera ku bwo gusenya umuco w’igihugu. Kwaanda ntaho bihuriye n’ariya mahano ye! Birababaje kuba twirirwa twivovota twamagana ibi Minisiteri ifite umuco mu nshingano na ya nteko y’umuco n’ururimi bicecekeye! Habe no gusohora itangazo ngo bamagane ibi bintu byitiriwe umuco kandi ataribyo. Mwagombye gusohora itangazo ryamagana Moses kandi mugakosora mugasobanura icyo kwaanda aricyo hatazagira ubitwara uko Moses yarikoresheje ko ari byo byo!
    Umuco wagabweho igitero!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?