BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ku neza imiryango 12 yari ituye “Bannyahe” yimukiye mu Busanza

Ku neza imiryango 12 yari ituye “Bannyahe” yimukiye mu Busanza

admin
Last updated: September 14, 2022 10:18 am
admin
Share
SHARE

Abaturage bimutse Kangondo na Kibiraro ahazwi nka “Bannyahe” muri Nyarutarama, bavuga ko aho bari batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga bakaba bagiye aheza.

Abaturage bavuze ko bimutse Kangondo bakajya mu Busanza kuko basuye inzu babona ni nziza

Iki kibazo kimaze iminsi kivugwa mu itangazamakuru, ndetse ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwanzuye ko bitarenze iki Cyumweru imiryango 600 isigaye muri kariya gace igomba kwimurirwa mu Busanza.

Abaturage bagananiriye na RBA bavuze ko nyuma yo gusura umudugudu wa Busanza, bafashe umwanzuro wo kwimuka.

Umwe ati “Impamvu mfashe umwanzuro wo kwimuka, iya mbere ni ukuba ntuye nabi, iya kabiri ni ukuba ahantu ndi ntabasha kubona iterambere nk’uko ndyifuza, ingingo ya gatatu ni ukuba aho hantu hari ibintu nkenerwa byose nk’umuriro, amazi, amashuri, ndetse bimwe biri mu nzu nk’amazi.”

Undi yavuze ko yatindijwe kwimuka no kuba icyangombwa cye kitari gikosoye. Yavuze ko aho yari atuye kugera Nyabugogo byamuhendaga kuruta uko biri mu Busanza kuko azajya atega imodoka.

Abaturage bavuga ko amakuru bahabwaga y’uko inzu zabo bubakiwe ari nto zidashobotse, ari ibinyoma.

Uwabonye izo nzu ati “Abinangiye nababwira ko bihutira kuza gufata inzu, dore ko cyane n’igihe cy’imvura kigiye kuza bakaza ahantu hatunganyije habahesha icyubahiro.”

Inzu zo mu Busanza bemeza ko uko bazibonye bazishimye

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu, Transparency International Rwanda, INGABIRE Marie Immaculee aherutse kugaragaza ko ikibazo cy’abatuye “Bannyahe” cyabaye politiki bitewe n’abavuga ko batavuga rumwe na Leta bashuka abaturage.

Yabigarutseho mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo y’igihugu tariki 11 Nzeri 2022, cyasesengura impamvu abatuye Kangondo na Kibiraro mu karere ka Gasabo, batumvikana na Leta ku ngurane ikwiye.

Yagize ati ”Leta yakoze amakosa yo kuba yaratanze ibyangombwa by’ubutaka igatanga n’ibyangombwa byo kubaka muri Kangondo, kuko imiterere ya hariya hantu hateye inkeke, kuba rero abahatuye bo batabona ko ari ikibazo, Leta igomba kubatekerereza ikahabakura.”

Ingabire Marie Immaculee yongeyeho ati “Ikindi gituma binangira, ni abatavuga rumwe na Leta babashuka, ndashaka kwibutsa bariya baturage ko umuheto ushuka umwambi kandi bitazajyana.”

Dr Habineza azanye ingingo nshya ku kibazo cy’abaturage ba “Bannyahe”

Imiryango isaga 600 imaze kumenyera ubuzima bwa Busanza indi 600 yarinangiye igima Bannyahe
Abahamenyereye bakiriye bagenzi babo babakomera amashyi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?