BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Aziya > Koreya y’Epfo: Umugore yaciwe amande kubera kumanura ipantalo y’umugabo bakorana

Koreya y’Epfo: Umugore yaciwe amande kubera kumanura ipantalo y’umugabo bakorana

sam
Last updated: June 10, 2025 5:56 am
sam
Share
SHARE

Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwaciye amande umugore wo muri icyo gihugu kubera imyitwarire idakwiriye ijyanye n’igitsina nyuma yuko amanuye ipantalo y’umugabo bakorana  n’ikariso ye, by’impanuka  imbere y’abakozi bagenzi babo, nkuko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje.

Uretse amande yaciwe ya miliyoni 2,8 z’ama-won akoreshwa muri icyo gihugu (angana na miliyoni 2,9 FRW), uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 50 yanategetswe kwiga amasaha umunani isomo ryo kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina.

Amakuru avuga ko ibyo byabaye mu Kwakira (10) mu 2024 mu gikoni cyo muri resitora yo mu ntara ya Gangwon, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Ku wa gatandatu, urukiko rw’akarere ka Chuncheon rwanze ibyo uwo mugore yireguje byuko yari agamije ko biba uburyo bwo gusetsa (ibizwi nka ‘prank’) kuri uwo mugenzi we bakorana, uri mu kigero cy’imyaka 20.

Ariko urwo rukiko rwavuze ko rwashingiye no ku kuba nta yandi mateka yo gukora ibyaha yari afite ndetse no kuba yaragaragaje ko yicuza ibyabaye. Yarapfukamye asaba imbabazi uwo mugabo n’ababyeyi be, nkuko umucamanza yabivuze.

Umwe mu batanze igitekerezo munsi y’inkuru y’ikinyamakuru Chosun Daily ivuga kuri urwo rubanza, yagize ati: “Birasa nkaho bahannye bihanukiriye urwenya rusanzwe.”

Ariko undi musomyi w’icyo kinyamakuru yanditse ati: “Aya mande ntakabije na busa. Kuki urimo gutera uru rwenya? Wowe uru urabona ari urwenya?”

Kumanura ipantalo y’umuntu, bishobora kubamo no kumanura ikariso ye, akenshi bibonwa nk’urwenya rusanzwe nubwo hari ababinenga ko ari uburyo bwo kunnyuzura.

Muri Koreya y’Epfo, kumanura ipantalo y’umuntu bimaze igihe kirekire bikorwa nk’uburyo bwo gutera urwenya mu biganiro n’amakinamico kuri televiziyo.

Ariko byanaviriyemo abantu ibibazo. Mu mwaka wa 2019, Lim Hyo-jun, Umunya-Koreya y’Epfo watsindiye imidali ya Olempike mu mukino wo kwinyereza (skating), yahagaritswe umwaka umwe nyuma yo kumanura ipantalo y’umukinnyi bakinana imbere y’abandi bagore bakina umukino wa ‘skating’.

Mu mwaka wa 2021 na ho, itsinda ry’abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu ntara ya North Jeolla, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, ryakozweho iperereza ku kunnyuzura umuhungu muto kuri bo ubwo bari bari ku kibuga, nyuma yuko nyina abwiye polisi ko bari bamanuye ikariso y’umuhungu we.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Aziya

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

2 Min Read
Aziya

Abashinwa 7 bakatiwe imyaka 20 y’igifungo muri Afurika y’Epfo bazira gucuruza abantu

4 Min Read
Aziya

Leta y’u Bushinwa igiye kujya iha ababyeyi 500 $ ku mwana mu rwego rwo kuzamura imbyaro

3 Min Read
Aziya

Umwongereza ukomoka mu Buhinde niwe  niwe mugenzi wenyine  warokotse impanuka y’ indege ya AirIndia

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?