BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cya rutura cyaciye hejuru y’Ubuyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cya rutura cyaciye hejuru y’Ubuyapani

admin
Last updated: October 4, 2022 7:35 am
admin
Share
SHARE

U Buyapani bwatangaje ko Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyo mu bwoko bwa “Ballistic Missile” kinyura hejuru yabwo kigwa mu nyanja ya Pasifika.

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yatanze itegeko ryo kurasa igusasu cyanyuze hejuru y’Ubuyapani

Iki gisasu kiri mu bwoko bwa missile zishobora kurasirwa mu nyanja bikozwe n’ubwato bugendera munsi y’amazi cyangwa ikoranabuhanga mu kurasa ibi bisasu rishyirwa mu nyanja.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, nibwo Ubuyapani bwatangaje ko Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyo muri ubu bwoko mu Nyanja ya Pasifika.

Byahise bituma leta y’Ubuyapani iburira abantu bari ku kirwa cya Hokkaido ngo bajye ahatekanya mu gihe iki gisasu cyacaga hejuru, ndetse bihagarika by’agateganyo ingendo zimwe za gari ya moshi.

Ni ubwa mbere Korea ya Ruguru irashe igisasu kigaca hejuru y’Ubuyapani kuva mu 2017.

Umuryango w’abibumbye wabujije Koreya ya Ruguru kugerageza intwaro ziraswa kure, n’intwaro kirimbuzi.

Amakuru atangwa n’inzego z’iperereza avuga ko iyi misile yaguye mu nyanja ya Pasifika muri 3,000 km uvuye ku Buyapani, kandi ko ntawe yakomerekeje.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Koreya ya Ruguru yarashe iki gisasu mu gihe Ubuyapani, Amerika na Koreya y’Epfo byakajije ubufatanye mu gushimangira mubya gisirikare no gukomanyiriza Koreya ya Ruguru.

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Fumio Kishida yamaganye akomeje iki gikorwa, avuga ko ari “imyifatire y’urugomo”, kandi ko leta y’Ubuyapani yatumijeho inama nkuru y’igihugu y’umutekano.

Minisitiri w’Ingabo w’Ubuyapani Yasukazu Hamada yavuze ko Ubuyapani butazabura inzira iyo ari yo yose yo gushimangira umutekano harimo “ubushobozi bwo kurwanya” ibihugu byigira indakoreka nka Koreya ya Ruguru.

Umuvugizi w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano muri ONU, Adrienne Watson, yavuze ko ari “icyemezo giteye akaga kandi kititaweho” cyari “guhungabanya umutekano” mu karere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • mageza says:
    October 4, 2022 at 9:38 am

    Uyu musore arakina n’umuriro nubwo nawe afite bombes atomiques.Narebe ukuntu Putin amerewe nabi muli Ukraine,nyamara yibitseho bombes atomiques nyinshi.Ukinisha intambara nta bwenge aba afite (wisdom).Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5:44 havuga.Ikongeraho ko yanga “umuntu wese umena amaraso y’undi” nkuko Zabuli 5:6 havuga.Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma Imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza isigaze abayumvira.

    Reply
    • Anonymous says:
      October 4, 2022 at 6:30 pm

      Putin ntakibazo afite ahubwo twe yarabiduteje

      Reply
  • mageza says:
    October 4, 2022 at 9:38 am

    Uyu musore arakina n’umuriro nubwo nawe afite bombes atomiques.Narebe ukuntu Putin amerewe nabi muli Ukraine,nyamara yibitseho bombes atomiques nyinshi.Ukinisha intambara nta bwenge aba afite (wisdom).Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5:44 havuga.Ikongeraho ko yanga “umuntu wese umena amaraso y’undi” nkuko Zabuli 5:6 havuga.Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma Imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza isigaze abayumvira.

    Reply
    • Anonymous says:
      October 4, 2022 at 6:30 pm

      Putin ntakibazo afite ahubwo twe yarabiduteje

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ubutegetsi bwa Perezida Suluhu bwahakanye gufunga Dr. Mpango wari Visi Perezida

2 Min Read
Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Mu mahanga

Twirwaneho yasobanuye icyayiteye guhanura kajugujugu y’abacanshuro

3 Min Read
Mu mahanga

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?