Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yayoboye umuhango wo kugerageza misile zo mu bwoko bwa “cruise” zageragejwe ziva ku bwato bushya bw’intambara bwa gisirikare bwo mu mazi bufite uburemere bwa toni 5 000, mbere y’uko ubwo bwato butangira gukoreshwa ku mugaragaro.
Perezida Kim yavuze ko igeragezwa ry’izo misile zavaga ku bwato bw’intambara bwa Choe Hyon mu nyanja zigwa ku butaka; ari ingenzi cyane mu kugaragaza ubushobozi bw’ubwo bwato bushya, yongeraho ko ari ikimenyetso gishya cy’ubwirinzi bw’igihugu.
Nyuma y’iryo gerageza ryo ku wa 04 Werurwe 206, Kim yasabye ko hakorwa andi mato y’intambara yo mu rwego rumwe cyangwa arusha ubushobozi asanzwe, kandi ko gushyigikira intwaro kirimbuzi mu ngabo zirwanira mu mazi biri gutera imbere.
Yagize ati: “Ingabo zacu zo mu mazi ziri kubaka ubushobozi bwo kugaba ibitero ziturutse munsi y’amazi ndetse no hejuru yayo kandi biri ku rwego rushimishije.”
Ikigo cya Leta cy’itangazamakuru cya Koreya ya Ruguru, (KCNA) cyatangaje ko Kim yavuze ko ibyo bigaragaza impinduka zikomeye mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Misile za cruise zishobora kugenda igihe kirekire zigendera hafi cyane y’ubutaka cyangwa hejuru y’amazi, zikoresha moteri nk’iy’indege ku buryo zikomeza kugenda kugeza ziguye ku ntego yazo.
Zishobora kugenzurwa mu nzira zikoresheje uburyo bwa gihanga bwa GPS cyangwa ubundi buryo bwo kuyiyobora ku buryo ishobora guhindura inzira igana ku ntego yayo, kandi zimwe zishobora kurasa mu ntera ya kilometero ibihumbi.
