BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Kiyovu yongeye kugarama imbere ya Gasogi United

Kiyovu yongeye kugarama imbere ya Gasogi United

admin
Last updated: November 28, 2022 9:13 am
admin
Share
SHARE

Ikipe ya Kiyovu Sports yongeye kwemera icyaha imbere yo Gasogi United, itsindwa umukino wa 11 wa shampiyona.

Kiyovu Sports ikomeje kuba insina ngufi imbere ya Gasogi United

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022. Iyi kipe yo ku Mumena yatsinzwe n’iyi Gasogi ibitego 3-1.

Gutsindwa uyu mukino kuri Kiyovu Sports, birasobanura neza ko ikomeje kuba insina ngufi imbere ya Gasogi United kuva mu nshuro umunani zose izi kipe zimaze guhura imwe yifatiye indi.

Imibare igaragaza ko muri izi nshuro zose amakipe yombi amaze guhura, Gasogi United imaze gutsindamo eshanu, Kiyovu itsinda imwe, banganyamo kabiri. Ni igisobanuro cyiza cyerekana ikipe ishobora indi.

Abasesengura bakanakurikirana neza umupira w’amaguru w’u Rwanda, bahamya ko umukino uhuza Kiyovu Sports na Gasogi United uba urimo ibindi byihishe bitari umupira.

KNC uyobora Gasogi United, yavuze ko mu gihe Kiyovu Sports yazatsinda iyi kipe abereye umuyobozi, azahita yegura kuri uyu mwanya akawusigira Mutabaruka Angeli uyobora abafana ba yo.

Gusa ibyavugwa byose, ntibikuraho ko Gasogi yamaze kwerekana ko ikipe yo ku Mumena bizayisaba imbere zidasanzwe kugira ngo ibashe kwigobotora iyi ngoyi.

Gasogi United ikomeje kwisasira Urucaca

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?