BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Kiyovu yazanye rutahizamu ukomoka muri Afurika y’Epfo

Kiyovu yazanye rutahizamu ukomoka muri Afurika y’Epfo

admin
Last updated: August 4, 2022 10:39 am
admin
Share
SHARE

Rutahizamu ukomoka muri Afurika y’Epfo no muri Algéria, Riyaad Norodien, yageze mu Rwanda aho aje gusoza ibye na Kiyovu Sports agahita atangira akazi.

Riyaad Nordien yakiriwe na Alain-André utoza Kiyovu Sports

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, ni bwo rutahizamu Riyaad Norodien yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe, aho aje kurangiza ibiganiro bye na Kiyovu Sports.

Uyu musore w’imyaka 27 bivugwa ko yatumweho na Kiyovu Sports ndetse ibiganiro by’ibanze byarangiye hagati y’impande zombi, igisigaye ari ugusoza ibyanyuma ubundi agashyira umukono ku masezerano.

Uyu rutahizamu witezweho kongera imbaraga mu busatirizi bwa Kiyovu Sports, yakiniraga DCMP yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi Congo yatojwe na Alain-André waje gutoza iyi kipe yo ku Mumena.

Amakuru yandi avuga ko uyu musore yaje gusimbura Sheiboub Sharaf ukomoka muri Sudan watandukanye na Kiyovu Sports, ndetse akaba azasinya bitarenze ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

Yakiniye amakipe arimo Orlando Pirates [2016-2018], Platinum Stars nk’intizanyo [2018], Cape Town City [2018-2020], Cape Umoya United [2020], Cape Town Spurs [2020-2021] na DCMP yaherukagamo mu 2021.

Riyaad ubwo yari ageze i Kanombe
Ni umusore witezweho kuzafasha Kiyovu Sports
Riyaad yakiniye Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu bihe bitandukanye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?