BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Kiyovu ntizapfukamira Okwi na Abedi- Umutoza wa Kiyovu Sports

Kiyovu ntizapfukamira Okwi na Abedi- Umutoza wa Kiyovu Sports

admin
Last updated: August 11, 2022 11:50 am
admin
Share
SHARE

Umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, yatanze ubutumwa bukakaye buvuga ko Bigirimana Abedi na Emmanuel Okwi nibagaruka muri iyi kipe bizaba byiza ariko atiteguye kubapfukamira ngo bakunde baze mu kazi.

Bigirimana Abedi ni umwe mu beza Kiyovu Sports igenderaho

Kugeza magingo aya, ntabwo Bigirimana Abedi ukinira Kiyovu Sports, yari yagaruka mu myitozo mu gihe bagenzi be bo bamaze no gukina imikino ibiri ya gicuti.

Undi mukinnyi ikipe ya Kiyovu Sports imaze iminsi iri mu biganiro nawe nyuma yo gusoza amasezerano, ni rutahizamu Emmanuel Okwi wayifashije umwaka ushize.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Alain-André Landeut aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa gicuti na Heroes FC wabereye kuri Stade ya Kigali, yavuze ko aba bakinnyi bombi ari beza kandi nibagaruka bazahabwa ikaze muri iyi kipe ariko ko batanaje ikipe yashingira ku bandi ititeguye kubinginga.

Alain-André yakomeje avuga ko mu gihe Okwi atakwifuza kugaruka muri Kiyovu Sports ndetse na Abedi agakomeza gutinda kugaruka mu kazi, ikipe yiteguye guhita ishaka abasimbura babo.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi ukomoka i Burundi azakorana imyitozo na bagenzi be ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.

Perezida wa Kiyovu aherutse kuvuga ko ikipe ibonye Okwi byaba byiza ariko itanamubonye nta gikuba cyaba cyacitse
Abedi na Okwi bafashije Kiyovu Sports umwaka ushize

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?