Kuva ku munsi w’ejo imirwano ihanganishije ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa FARDC n’umutwe wa M23 mu gace ka Kaziba muri Kivu y’amajyepfo.
Amakuru dukesha imboni za Bingwa avuga ko muri iyi mirwano abarwanyi b’umutwe wa M23 bahanuye indege itagira abapilote (Drone) yo mu bwoko bwa CH4 ya FARDC mu masaha ya saa munani z’ijoro.
Biravugwa ko iyi Drone ishobora kuba yari iyobowe n’ababiligi baje gufasha leta ya Kinshasa mu rugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23 ukomeje kubafatana ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Congo (DRC).
Iri raswa ry’iyi Drone ni igihombo gikomeye kuri Kinshasa kuko ihagaze miliyoni zisaga 4 z’Amadolari, ifite ibiro 300 ndetse ifite ubushobozi bwo kumara amasaha 40 iri mu kazi, ifite ubushobozi bwo gutwara amakompora apima ibiro 345.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu kandi humvikanye imirwano no mu tundi duce tw’intara ya Kivu y’amajyepfo turimo Tchofi na Kasheke muri Teritwari ya Kalehe, ndetse no mu twa Kabamba na Mabingu two muri Teritwari ya Kabare.
Ni imirwano ikomeje mu gihe DRC na AFC/ M23 bemeranyije agahenge mu biganiro by’i Doha.