BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jan 24, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Kirehe: Umuri Foundation yakebuye abana bishora mu biyobyabwenge

Kirehe: Umuri Foundation yakebuye abana bishora mu biyobyabwenge

admin
Last updated: November 27, 2022 7:35 pm
admin
Share
SHARE

Irerero rya Jimmy Mulisa, Umuri Foundation, ribicishije mu bukangurambaga risanzwe rikora, ryibukije ingimbi n’abangavu bo mu Akarere ka Kirehe ko bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Umuri Foundation yakebuye ingimbi n’abangavu b’i Kirehe bishobora mu bitabafitiye akamaro

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru, gitangizwa na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nzirabatinya Modeste.

Mu gutangiza iki gikorwa cyari cyahuje urubyiruko rutandukanye rwaturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Kirehe, uyu muyobozi yabibukije ko Ubuzima bwa bo bufite agaciro, bityo bakwiye kubungabunga uko bashoboye kose.

Abana bagera ku 128 bibumbiye mu makipe 16 yaturutse mu Mirenge agize aka Karere, ni bo bakinnye irushanwa ryagombaga kuvamo abegukana ibikombe ariko hakanatangirwa ubutumwa butandukanye.

Amakipe umunani y’abakobwa n’andi umunani y’abahungu bari hagati y’imyaka 12-18, ni bo bitabiriye iki gikorwa.

Biciye mu bukangurambaga bugamije guteza imbere Uburenganzira bw’umwana, Irerero rya Jimmy Mulisa ryitwa Umuri Foundation, urubyiruko rwo mu Akarere ka Kirehe rwakanguriwe kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo icyorezo cya SIDA, no kwirinda ibiyobyabwenge.

Umuri Foundation yiyemeje gukora ubu bukangurambaga, hagamijwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana bahangana n’ibibazo bibangamira ubuzima bw’umwana n’urubyiruko muri rusange.

Harimo kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere n’imihindagurikire yayo, kubigisha kwirinda SIDA, kwirinda ibiyobyabwenge, no gukunda ishuri.

Ni ibikorwa kandi bigamije gufasha abana gushimangira Indangagaciro z’umukinnyi wa ruhago zirimo, gukorera hamwe (teamwork), ikinyabupfura, koroherana kwihanganirana (FairPlay), ubuvandimwe (fraternity) kwiyemeza no kigira intego.

Abicishije ku rukuta rwa Twitter, Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nzirabatinya Modeste, yashimiye cyane Irerero rya Umuri Foundation ku bwo gufasha abakiri bato bo mu Akarere ka Kirehe bifitemo impano yo gukina umupira w’amaguru.

Ati “Mwakoze Umuri Foundation na Unicef ku bwo gushyigikira impano z’abato bakina umupira w’amaguru mu Akarere ka Kirehe no ku bwo kubafasha gukabya inzozi za bo. Ubu buryo buzafasha mu kugera ku ntego za bo.”

Jimmy Mulisa wabaye umukinnyi ukomeye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, avuga ko izi ari indangagaciro zifasha abana kuzabamo abantu b’ingenzi mu bandi kabone n’ubwo umupira utabahira ngo bagere kure.

Ni ubukangurambaga buri kubera mu Turere dutatu ari two Rulindo, Kirehe na Rusizi, bukaba bwaratangijwe no guhugura abatoza ku birebana n’Uburenganzira bw’umwana.

Abana b’abakobwa bitabiriye iyi mikino yanarangiye abatsinze begukanye ibikombe, bahawe impapuro zibafasha mu isuku ya bo mu gihe bageze mu burumbuke, banahabwa udutabo tw’Indangagaciro.

Ibi byose byiyongeraho gushaka abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, Umuri Foundation ikabafasha kuyibyaza umusaruro babijyanisha no kwiga kugira ngo izabagirire umumaro byisumbuyeho.

Irerero rya Umuri Foundation, ryashinzwe mu 2019, ubusanzwe rifasha abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru kuyibyaza umusaruro, rikita ku bana bo ku muhanda hagamijwe kuhabakura bakajya kwiga.

Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Akarere ka Kirehe yabanje gutanga ubutumwa
Bahembwe bikombe n’imipira
Habanje gukina abakobwa, hakurikira abahungu
Ubutumwa bwari ku myenda ya bo
Abakobwa baganirijwe bibutswa kwirinda ibitabafitiye akamaro, bagashyira imbara mu kwiga
Abangavu bibukijwe ko bakwiye gucunga umubiri wa bo kuko ari uw’agaciro

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Nyarudindiri says:
    November 28, 2022 at 4:29 am

    Nzirabatinya Modeste ko numva ari Vice Mayor ushinzwe iterambere n’ubukungu!!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA yashyikirije abasifuzi mpuzamahanga ibirango bya FIFA bazakoresha muri 2026

2 Min Read
Imikino

CAN 2025: Maroc na Senegal zabonye itike ya ½ 

4 Min Read
Imikino

Bugesera FC yongeye gukora mu nkovu Rayon Sports FC

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?