BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kirehe: Ubujura bwibasira imyaka n’amatungo buteye inkeke

Kirehe: Ubujura bwibasira imyaka n’amatungo buteye inkeke

admin
Last updated: July 25, 2022 7:52 am
admin
Share
SHARE
Bamwe mu baturage bo mu Tugari twa Curazo na Nyamiryango two mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe bavuze ko bahangayikishijwe n’ubujura bukunze kwibasira imyaka n’amatungo , basaba ubuyobozi kugira icyo bukora.Ubuyobozi bwavuze ko hamaze gufatwa 30 bakekwa.
Abaturage bavuga ko abajura bitwikira ijoro  bagotobora amazu, bakiba ndetse ngo hari n’ubwo bategerwa mu nzira bakabambura.

Umwe yagize ati“Ntibareka igitoki ngo cyere,n’amazu bari kuyatobora bakadutwarira imyaka, bakadusanga mu mazu nijoro.”

Undi nawe ati“No mu nzu hasigaye batwinjirana, batwara ihene,inkoko bazimazemo muri uyu Mudugudu.”

Aba baturage bavuze ko kuri ubu nta myaka igisarurwa kuko yibirwa mu murima.

Umwe ati“Bituma tutizigama ,no kubona ubwisungane mu kwivuza nabyo ni ikibazo.Nk’ubu nta muntu ugifite imyumbati mu murima, uragenda ugasanga ibiti bigaramye barayiranduye.”

Undi nawe ati“Umuntu yarizigamaga akabika umwumbati ku gasozi , none ntukirimo, umuntu akizigama agasiga umugozi w’ibijumba none nawo ntukirimo.”

Aba baturage bavuga kandi ibi bikorwa by’ubujura atari ubwa mbere bigaragaye, bagasaba ko inzego z’umutekano zagerageza kubuhosha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore,Ntagwabira Osward, yavuze ko hamaze gutabwa muri yombi bagera kuri 30 bityo ko inzego z’umutekano zidasinziriye.

Yagize ati“Twarabikurikiranye cyane , nk’ubu hari abantu bakekwaho ubujura bageze kuri 30  bari mu kigo cyinyuramo abantu by’igihe gito cya Nyamugari. (Nyamugari Transit Center), twagiye tuvana mu bice bitandukanye, abo ni ababonewe ibimenyetso. Ni ukuvuga ngo ababa baburiwe ibimenyetso tuba dukomeza kubakurikirana, kugira ngo tumenye neza ko koko ibyo bakekwaho niba ari ukuri.”

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage gukaza amarondo kugira ngo ibi bikorwa bibashe guhagarara.

Aba baturage bo Murenge wa Gatore bashyira mu majwi urubyiruko rudafite akazi ko ari rwo rwaba rwishora mu bikorwa by’ubujura ndetse n’ubugizi bwa nabi.

IVOMO: RADIO/TV1

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?