Nyuma yogusabirwa n’ubushinjacyaha imyaka 10 y’igifungo Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye Adjudante Sarah Ebabi igifungo cy’amezi 12 gisubitse, azira gusomana n’umukunzi we yambaye impuzankano.
Ebabi wakoreraga mu rwego rushinzwe iperereza, n’umukunzi we tariki ya 19 Ukwakira bagiye kwifotoreza muri ‘Raw Studio’ amafoto ateguza ubukwe bwabo buteganyijwe tariki ya 31 Ukwakira 2025.
Ibibazo byavutse ubwo ‘Raw Studio’ yashyiraga amafoto n’amashusho yabo ku rubuga rwa TikTok, kuko Ebabi yahise atabwa muri yombi tariki ya 24 Ukwakira.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare tariki ya 28 Ukwakira bwabwiye urukiko ko Ebabi yaharabitse igisirikare cy’igihugu, anarenga ku mabwiriza y’ubuyobozi. Byose byashingiraga ku kuba yarasomanye yambaye impuzankano.
Ebabi yabwiye urukiko ko Raw Studio yiyemerera ko ari yo yashyize aya mashusho n’amafoto kuri TikTok itabanje kumusaba uburenganzira, bityo ko ari yo ikwiye gukurikiranwa, byaba ngombwa ikabihanirwa.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 10, we asubiza ati “Urukiko nirungira umwere, nzashima Imana. Nirumpamya icyaha, nabwo nzashima Imana, umugenga w’ibihe n’ibiba byose.”
Ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira, urukiko rwahamije Ebabi kurenga ku mabwiriza agenga igisirikare, rumukatira igifungo gisubitse.
Bisobanuye ko Ebabi azakora ubukwe nk’uko yabiteganyije ariko gihe cy’amezi 12, asabwa kwitwararika kugira ngo atazajyanwa muri gereza.
