Mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nzeri 2024 , urusaku rw’amasasu menshi rwumvikanye muri gereza nkuru ya Makala i Kinshasa ubwo abagororwa bageragezaga gucika.
Amakuru avuga ko iyi gereza irimo abagororwa batunze intwaro rwihishwa. Hari abantu bagabye igitero ahitwa Avenue du 24 Novembre yerekeza i Molard, kugira ngo bahungishe imfungwa.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, yemeje ko habayeho kugerageza gutoroka gereza nkuru ya Makala.
Kuri konti ye ya X yavuze ko “Inzego z’umutekano ziri gushyira imbaraga mu kugarura umutekano n’ituze ndetse anasaba aturage ba Kinshasa kudahagarika umutima.”