BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Aziya > Kim Jong-un n’umukobwa we batunguye Isi

Kim Jong-un n’umukobwa we batunguye Isi

admin
Last updated: November 19, 2022 5:57 pm
admin
Share
SHARE

Umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un yagaragaye mu ruhame ari kumwe n’umukobwa we ukiri muto, akaba yamutembereje ahageragerezwa ibisasu birasa kure.

Kim Jong-un n’umukobwa we batembera

Umukobwa bikekwa ko izina rye ari Kim Chu-ae, nk’uko BBC ibivuga ku wa Gatanu yari kumwe na Se batemberana ahahari igisasu kiraswa kure (intercontinental ballistic missile) cyageragejwe ku wa Gatanu.

Icyo gisasu cyarashwe Kim Jong-un n’uwo mwana we bahari.

Ntihamenyekanye impamvu Kim Jong-un yazanye umwana we hariya hantu, gusa umusesenguzi wa BBC, Jean Mackenzie avuga ko hari abatekereza ko Kim Jong-un yagaragaje umukobwa we mu ruhame nk’umwe mu bashobora kuzamusimbura.

Irindi sesengura ni ukuba Kim Jong-un yashakaga kwereka Isi ko nubwo azaba atakiriho, hazasigara abantu bashyira mu bikorwa umugambi we wo kugerageza intwaro z’ubumara.

Michael Madden, uzi neza Korea ya Ruguru akaba akorera mu kigo Stimson Center i Washington, avuga ko uriya mwana wa Kim Jong-un afite imyaka hagati ya 12 na 13.

Yavuze ko kuba Kim Jong-un yaragaragaye mu ruhame n’umukobwa we, ishobora kugaragaza ko yerekanaga ko kuva igisekuru cy’iwabo gifashe ubutegetsi, undi uzategeka Korea ya Ruguru, ari umuntu umukomokaho.

Ubuzima bw’umuryango wa Kim Jong-un ntibukunze kujya hanze. Uriya mukobwa Kim Chu-ae yavuzweho mu mwaka wa 2013, ubwo umukinnyi Dennis Rodman wakanyujijeho muri Basketball muri America yasuraga Korea ya Ruguru.

Rodman yavuze ko yamaranye igihe n’umuryango wa Kim Jong-un ndetse ko yateruye umwana we Chu-ae.

Abazi Korea ya Ruguru, bavuga ko Kim Jong-un yaba afite abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu. Chu-ae ni we mwana mukuru.

Gu, ubuzima bwa Kim Jong-un ntibujya hanze cyane, ndetse ngo umugore we Ri Sol-ju yakomeje kuba ibanga rye, amenyekana bagiye gukora ubukwe.

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
Mu mahanga

U Budage: Umuforomo yishe abarwayi agamije kwiyorohereza akazi

2 Min Read
Mu mahanga

Tanzania: Igipolisi cyatangiye gusenyera impunzi z’Abarundi mu nkambi

1 Min Read
Mu mahanga

Kinshasa: Abakekwaho ubujura barenga ibihumbi 7 bafunzwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?