BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kigali: Babiri bakekwaho kwicisha imbunda bafashwe 

Kigali: Babiri bakekwaho kwicisha imbunda bafashwe 

admin
Last updated: December 4, 2022 10:11 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano,yafashe abagabo babiri bakekwaho kwica  umuvunjayi n’umushoferi bakoresheje imbunda  nto yo mu bwoko bwa pistol.

Abagizi ba nabi bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistolet 

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 18 Gicurasi 2022,bibera mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

Abakekwaho ubu bugizi bwa nabi ni Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves bo mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko abakekwa,bishe uwitwa Majyambere w’imyaka 49 na Kayitare Jean pierre w’imyaka 45 bakoresheje imbunda nto ya Pistol.

Polisi itangaza ko  “Mujyambere  wari umuvunjayi  mu Mujyi wa Kigali, yiciwe  iwe aho  aho yari atuye, mu gihe Kayitare we wari umushoferi mu mujyi wa Kigali,yashutswe,akajyanawa  mu icumbi  rya Ndagijimana Patrick, riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo,AKarere ka Nyarugenge,akaba ari ho yiciwe ndetse n’imodoka ye ikibwa”.

Polisi yatangaje ko hagikorwa iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • muneza says:
    December 4, 2022 at 10:58 am

    Iteka iyo mbonye Imbunda,ngira ubwoba cyane.Nkibaza impamvu abantu dufite ubwenge Imana yaduhaye dukora imbunda zo Kwicana no Kurwana,aho gukundana nkuko imana yaturemye idusaba.Ndetse ikadusaba gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Kuva muntu yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion (milliard).Amaherezo azaba ayahe?Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Byisomere muli Zabuli 5:6.Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma imana izatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo abicana n’abarwana.Niwo muti rukumbi wo kugirango isi igire amahoro.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yamennye litiro zisaga 1700 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Mu bikorwa byo kurwanya ikora, ikwirikwiza n'ikoreshwa by'ibinyobwa bitemewe, Polisi ikorera mu…

Hongeye kwaduka imirwano hagati ya Thailand na Cambodia

Ingabo za Thailand zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero byo mu kirere ku…

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

2 Min Read
Ubutabera

Djihad akurikiranyweho ibyaha 9

1 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?