BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jan 24, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Kigali Night Run yitabiriwe ku kigero gishimishije

Kigali Night Run yitabiriwe ku kigero gishimishije

admin
Last updated: December 15, 2022 10:12 am
admin
Share
SHARE

Siporo rusange yitabirwa n’abatuye mu Mujyi wa Kigali izwi nka ‘Kigali Night Run’, yitabiriwe na benshi barimo n’abashyitsi b’u Rwanda b’abanyamahanga.

Abakora Kigali Night Run bahagurukira kuri Kigali Height

Ni siporo yabaye ku wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2022, ihuza bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali n’abandi barimo abanyamahanga bari mu Rwanda, bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa iri uw Kimihurura.

Iyi siporo ikorwa mu masaha y’umugoroba, yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’izindi nzego zirimo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC] n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri [RAF].

Yahise ihurirana no kuba kuva itariki 13-15 Ukuboza 2022, mu Rwanda hari kubera Inama Mpuzamahanga mu by’Ubuvuzi, CPHIA2022, ihurimo abashakashatsi, abategura politiki n’abagenerwabikorwa mu rwego rw’ubuzima. Bamwe muri aba bagaragaye muri ‘Kigali Night Run’.

Abandi bayobozi bagaragaye muri iyi siporo rusange, barimo Umunyamabanga Uhoraho w’Umusigire muri Minisiteri ya Siporo, Uwiringiyimana Callixte, Umuyobozi wa Siporo w’Umusigire muri iyi Minisiteri, Munyanziza Gervais, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo n’Imiturire, Dr Mpabwanamaguru Mérard na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, [RAF], Lt. Col [Rtd] Kayumba Lemuel.

Habanje siporo ngororangingo ikorerwa imbere ya Kigali Height, abitabiriye iyi siporo bahise bakora intera y’ibilometero 5,4 mu muhanda wa Kigali Height – Kimihurura Park – KCC ku ruhande rwo mu Rugando no kuri Ambasade y’u Buholandi, bongera guhirira hamwe kuri Kigali Height bakora siporo ngororangingo mbere yo gusoza.

Kigali Night Run isanzwe itegurwa n’Umujyi wa Kigali habayeho ubufatanye bw’izindi nzego zirimo na RAF. Ifasha Abanyarwanda kumva akamaro ka siporo, mu rwego rwo kugira Ubuzima bwiza. Abanyarwanda gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza birinda indwara zitandukanye.

Umujyi wa Kigali wari uhagarariwe
Abana nabo ntabwo batangwa muri Kigali Night Run
Abakora iyi siporo baca no kuri KCC
Ni siporo imaze kumenyerwa
Ubwitabire bwo ntacyo wabunengaho
Minisports yari ihagarariwe
Ibyishimo byari byinshi
Abanyamahanga bitabiriye Kigali Night Run
Bamwe bagendaga baganira ngo baterane morale

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA yashyikirije abasifuzi mpuzamahanga ibirango bya FIFA bazakoresha muri 2026

2 Min Read
Imikino

CAN 2025: Maroc na Senegal zabonye itike ya ½ 

4 Min Read
Imikino

Bugesera FC yongeye gukora mu nkovu Rayon Sports FC

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?