BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > UPDATE: I Kigali ikamyo ya Howo yataye umuhanda igonga abanyamaguru, 6 bahise bapfa

UPDATE: I Kigali ikamyo ya Howo yataye umuhanda igonga abanyamaguru, 6 bahise bapfa

admin
Last updated: October 23, 2022 9:50 pm
admin
Share
SHARE

UPDATE: Impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro, Umudugudu w’Amizero, yaguyemo abantu batandatu (6).

Abapfue barimo shoferi w’iriya kamyo, n’abanyamaguru batanu (5). Hakomeretse abantu bane (4) barimo uwafashaga umushoferi (turn-boy) w’ikamyo, n’uwari utwaye ivatiri.

 

Inkuru yabanje: Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yakoze impanuka ikomeye, igenda igonga abagenzi bagendaga n’amaguru, nyuma irenga umuhanda, umuntu umwe ni we umaze kumenyekana ko yabuze ubuzima, undi akomereka bikomeye akaguru.

Umuhanda Nyabugogo-Kinamba wahise ufungwa kugirango hatangwe ubutabazi

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022, ubwo iyi kamyo ya Howo ifite nimero iyiranga ya RAD 421E yamanukaga umuhanda uva ku Muhima ahazwi nko kuri Yamaha ijya ku Kinamba.

Yataye umuhanda ubwo yari igeze haruguru gato y’ikiraro cyo ku Kinamba cya mbere, aho yavuye mu muhanda umanuka Yamaha ujya Kinamba ikagwa mu muhanda wo hasi uva Nyabugogo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yabwiye UMUSEKE ko umuntu umwe byamenyekanye ko yahatakarije ubuzima, undi akomereka bikomeye ku kaguru.

Yagize ati “Ikamyo ya Howo idapakiye yavaga Yamaha igana ku Kinamba, birakekwa ko umushoferi ashobora kuba yafashe feri bikanga, abanza kugonga umugenzi nyuma agonga ipoto mbere yo kurenga umuhanda. Kugeza ubu hamaze kumenyekana umuntu umwe wapfuye n’undi wakomeretse cyane ku kaguru.”

SSP Rene Irere yavuze ko bataramenya umubare w’abakomeretse cyangwa abahatakarije ubuzima kuko ubwo twakoraga iyi nkuru (19h05’) bari bagitanga ubutabazi ku bantu bari muri iyi kamyo ndetse abandi bari bakiri munsi yayo.

Amakuru UMUSEKE wari ufite ni uko iyi kamyo yagonze abantu banyuranye ku buryo umubare w’abahatakarije ubuzima ushobora kwiyongera.

Umuntu umwe ni we bimaze ku menyekana ko yaguye mu mpanuka y’ikamyo

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • safari says:
    October 24, 2022 at 9:18 am

    Twihanganishije bene wabo.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

    Reply
  • Pingback: Minisitiri Bayisenge yashenguwe n’urupfu rw’abana  batatu b’abavandimwe – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye abarwanyi ba FDLR 7 bari mu mashyamba ya RDC

1 Min Read
Mu Rwanda

Meteo Rwanda yateguje imvura irenze iteganyijwe kugeza ku wa 20 Ugushyingo

2 Min Read
Mu Rwanda

Huye: urujijo ku cyateye urupfu rw’ umusaza w’imyaka 72 wagaragaye ku muhanda yashizemo umwuka

1 Min Read
Mu Rwanda

Gisozi :Mu ishyamba habonetse umurambo w’uwo bikekwa ko yishwe 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?